Amakuru Politiki

Iminsi iricuma yegera amatora muri Uganda, menya amwe mu mateka y’abiyamamariza kuyobora Igihugu

Mu gihe ku wa 15 Mutarama 2026 biteganyijwe ko Abanya-Uganda bazazindukira mu matora y’Umukuru w’Igihugu, abakandida 8 bahatanira intebe y’icyubahiro nabo barakataje mu kwiyamamaza bageza kuri rubanda imigabo n’imigambi yabo.

Mu biyamamaza, harimo na Perezida Yoweri Kaguta Museveni watangiye kuyobora iki Gihugu kuva mu 1986 nyuma yo gukura ku butegetsi Milton Obote kugeza n’ubu.

Museveni umaze imyaka gafi 40 ku butegetsi, mubyo ashyize imbere, avuga ko azakomeza kwimakaza imiyoborere n’iterambere bishingiye ku mutekano, guteza imbere inganda, kubaka ibikorwaremezo n’ibindi.

Museveni kandi ni Umuyobozi w’Ishyaka National Resistance Movement, NRM, kuva ryashingwa nyuma yo kugira uruhare runini mu kubohora Uganda.

Umukandida Robert Kyagulanyi Ssentamu, Bobi Wine, wavutse mu 1982, ni umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeye ndetse bakurikiranwa cyane n’urubyiruko rwa Uganda.

Yamenyekanye cyane mu muziki mbere yo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko mu 2017, ubu ahagarariye Ishyaka rya National Unity Platform, NUP. Mu bikorwa bye byo kwiyamamaza usanga abantu benshi bahuruye ndetse ntatinya no kunenga imiyoborere ya Perezida Museveni.

Si ubwa mbere yiyamamarije kuyobora Ugana kuko nk mu matora yo mu 2021 yahatanye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Bobi Wine avuga ko natorwa azasubiza igihugu inzira ya demokarasi, akarwanya ruswa ndetse akavugurura inzego z’umutekano, kubaka ubukungu buha amahirwe urubyiruko n’imiyoborere ishingiye ku mategeko.

Hari kandi Umukandida Nathan Nandala Mafabi w’Ishyaka Forum for Democratic Change, FDC. Yavutse mu 1966, mu gace ka Budadiri, mu Karere ka Sironko mu Burasirazuba bwa Uganda.

Afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi, yakuye muri Kaminuza ya Makerere. Afite kandi iy’icyiciro cya gatatu yakuye muri Uganda Christian University.

Mafabi wabaye umudepite mu nteko ishinga amategeko, avuga ko ashyize imbere kurwanya ruswa no gusubiza Inteko imbaraga mu bugenzuzi bw’imikorere ya Leta.

Avuga kandi ko natorwa azavugurura ubuhinzi ndetse akimakaza imiyoborere ishingiye ku mucyo n’ubugenzuzi buzira amakemwa.

Mugisha Gregory Muntu, ni Umukandida wa Alliance for National Transformation, ANT.

Muntu wavutse mu 1958, yinjiye mu rugamba rwo guhirika Idi Amin akiri muto. Yabaye Umugaba w’Ingabo za Uganda, UPDF, hagati ya 1989–1998.

Yasezerewe mu gisirikare mu 2001 yinjira mu politike, aho yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa EAC, umwanya yavuyeho mu 2006.

Mu 2012 yabaye Perezida wa Forum for Democratic Change, FDC, kugeza mu 2017. Mu 2019 yatandukanye na FDC kubera ubwumvikane buke, ashinga Alliance for National Transformation, ANT, kandi yize ibijyanye na Politike, muri Makerere University.

Avuga ko natorwa azongerera ubushobozi inzego za leta, kwimakaza amategeko, kuvugurura inzego z’umutekano ndetse agaharanira ko muri Uganda hazajya haba ihererekanwa ry’ubutegetsi rikozwe mu mahoro.

Mubarak Sserunga Munyagwa, ni Umukandida w’ishyaka Common Man’s Party, CMP, wavutse mu 1979 mu gace ka Kawempe muri Kampala akaba yarize muri Kaminuza ya Makerere, aho ibijyanye n’ubucuruzi.

Hagati ya 2016–2021 yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, ahagarariye agace ka Kawempe South.

Akunzwe cyane n’abaturage bo mu mijyi kubera ijwi rye mu guharanira uburenganzira bw’abacururiza mu muhanda n’abakora imirimo mito isaba ubuvugizi.

Avuga ko natorwa azarushaho kubahiriza uburenganzira bw’abaturage, guteza imbere ubutabera bwigenga, kugabanya ibiciro by’ibicuruzwa no guca ubusumbane.

Robert Kasibante ahagarariye Ishyaka rya National Peasants Party, NPP, yavutse mu 1988, avukira mu Karere ka Masaka, amashuri abanza ayiga muri St. Charles Lwanga Primary School, ayisumbuye ayakomereza muri Masaka Secondary School, yize kandi ibijyanye n’Uburezi muri Kyambogo University.

Avuga ko natorwa azateza imbere ubuhinzi ndetse ababukora bagafashwa kubona inguzanyo. Yiyemeje kandi kuzamura ubumenyi ngiro no kugabanya icyuho kiri hagati y’abakire n’abakene.

Elton Joseph Mabirizi, ni Umukandida w’Ishyaka Conservative Party, CP. Yavukiye mu Karere ka Mpigi mu 1975. Yize ibijyanye n’amashanyarazi.

Si ubwa mbere yiyamamarije mu matora ya Perezida yo mu 2016, yari umukandida wigenga. Haba mbere na nyuma yo kwiyamamaza nta mwanya yigeze agira ukomeye muri politike.

Avuga ko natorwa azimakaza imiyoborere ishingiye ku ndangagaciro, akavugurura Itegeko Nshinga, ndetse akagabanya isesagura n’umutungo wa Leta.

Frank Bulira Kabinga, ni umunyapolitike ubarizwa mu Ishyaka rya Revolutionary People’s Party, RPP. Yabaye umwarimu mu mashuri yisumbuye kandidatire ye yemejwe muri Nzeri 2025.

Yabonye izuba mu 1982 mu gace ka Rubaga muri Kampala. Amashuri abanza yayize muri Kasubi Church of Uganda Primary School, ayisumbuye ayiga muri Mengo Senior School na Old Kampala Secondary School.

Amasomo ya kaminuza yayarangije mu 2005 muri Kyambogo University, atangira akazi ko kwigisha.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *