Imikino Ubukungu

Musanze: Abayobozi b’amashuri batanze isakaro ry’inzu 15 z’abatishoboye

Abayobozi b’ibigo by’amashuri, ababungirije bashinzwe amasomo n’abashinzwe imyitwarire ndetse n’abacungamutungo batanze ubufasha bw’isakaro ku miryango 15 itishoboye bahamya ko guteza imbere umuturage ari uguteza imbere igihugu.

Abo batanze ubu hufasha bwa 3,600,000Frw, ni abakorera mu mirenge yose igize Akarere ka Musanze kandi imiryango izasakarirwa nayo izatoranywa muri buri murenge ihabwe isakaro ry’amabati 30 yo gusakaza inzu, igikoni n’ubwiherero.

Iki gikorwa cyo gutanga ubufasha ku miryango itishoboye, cyanyujijwe mu mikino yahuje abarimu n’abakozi b’Akarere ka Musanze, iba igamije ubusabane no kongera kurebera hamwe ibikibangamiye uburezi kugira ngo birusheho kunozwa.

Umuyobozi wa GS Musanze I akaba na Doyen w’abayobozi b’ibigo by’amashuri, Emmanuel Nizeyimana, avuga ko mu mikino bakuramo inyigisho kandi bikabafasha gusabana no kongera gutekereza ku bibazo bikibangamiye abaturage bagafatanya kubishakira ibisubizo.

Yagize ati “Kugira ngo utsinde uba wakoze recruitment nziza washyize abakinnyi beza mu kibuga bivuze ko ibi byiciro byose twahuriye aha nibyo bigize amashuri, iyo umuntu atsinzwe abibonamo isomo rimufasha kurushaho gukora cyane kandi neza.”

“Ikindi twagize ngo dusabane ariko tunatange ubufasha ku baturage bacu aho twateganyije amabati 30 kuri buri muryango wagiye utoranywa kugira ngo abaturage bakomeze kugira imibereho myiza tubigizemo uruhare.”

Uwizera Marie Grace we ni umucungamutungo (Accountant) yagize ati “Tugomba gushyigikirana mu buryo bwose bushoboka Leta, hari ibyo ifasha ibigo by’amashuri natwe rero uruhare rwacu rurakenewe mu kubaka umuryango nyarwanda tutabihariye akarere gusa kandi abishize hamwe nta kibananira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yashimiye aba bayobozi b’ibigo by’amashuri ku gikorwa bakoze, yemeza ko iyi nkunga igiye kubongerera ubushobozi mu gukemura ibibaxo by’abaturage.

Yagize ati “Ndashimira abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye ku bufatanye mu gukemura ibibazo by’abaturage aho bakusanyije iyi nkunga yo kudufasha gusakarira imwe mu miryango itari ifite ubushobozi bwo kwisakarira.

Mu mikino y’umupira w’amaguru, Ikipe y’abakozi b’Akarere y’abagabo yatsinzwe 7-2. Mu cyiciro cy’abagore, Akarere katsinze 3-0. Muri Volley, ikipe y’Akarere itsinda iy’abayobozi b’amashuri.

Mu Karere ka Musanze habarurwa imiryango 338 idafite amacumbi igomba kubakirwa ndetse n’indi 1140 ifite inzu zishaje zigomba kuvugururwa.

Ikipe y’abayobozi b’ibigo by’amashuri yatsinze iy’abakozi b’Akarere ibitego 7-2 mu mukino y’umupira w’amaguru ku bagabo
Muri Volleyball abakozi b’Akarere batsinze abayobozi b’ibigo by’amashuri

2 thoughts on “Musanze: Abayobozi b’amashuri batanze isakaro ry’inzu 15 z’abatishoboye

  1. Byari byiza cyane ubufatanye nk’ubu bwo gushyira hamwe hagafashwa abatishoboye bube umuco ndetse n’ ubusabane binyuze mu mikino bituma abana bamenyana ndetse imikirere ikarushaho kuba mwiza

  2. Byari byiza cyane ubufatanye nk’ubu bwo gushyira hamwe hagafashwa abatishoboye bube umuco ndetse n’ ubusabane binyuze mu mikino bituma abana bamenyana ndetse imikorere ikarushaho kuba mwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *