Amakuru Politiki

Perezida Kagame yakiriye Emir wa Qatar uri mu ruzinduko rw’akazi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye Emir wa Qatar uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda

Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, yageze i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 20 Ugushyingo 2025, mu ruzinduko rw’akazi rwitezweho kongera umubano Ibihugu byombi bifitanye mu nzego zitandukanye zirimo ishoramari mu bikorwa by’ubwikorezi, ubukerarugendo, ubukungu na dipolomasi.

Qatar isanganywe umubano mwiza n’u Rwanda kuko basanzwe bafatanya mu bikorwa birimo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri i Bugesera n’ibindi.

Qatar kandi igira uruhare mu mahugurwa y’inzego z’umutekano nko gutoza abasirikare badasanzwe (Special Forces), ikaba inakomeje kugira uruhare mu guhoshya no gucubya umwuka mubi ukomeje gututumba mu karere k’ibiyaga bigari harimo n’ubuhuza bwa Leta ya DR Congo na AFC/M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *