Amakuru Politiki

Inama ya Komite ya OIF yateraniye i Kigali

Inama ya Komite Nyobozi y’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa , OIF, itegura iy’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo muri uyu Muryango yateraniye i Kigali kuri uyu Kabiri tariki 18 Ugushyingo 2025 mu nama yayo ya 132.

Iyi nama yayobowe n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yari iyo gutegura Iy’Abaminisitiri bububanyi n’amahanga bo muri uyu Muryango ya 46 ya na yo igomba gutangira kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2025 i Kigali.

Yari igamije gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama iheruka rigeze, no kurebera hamwe ibikorwa bishya bigomba kwitabwaho muri gahunda z’imyaka iri imbere.

Inama ya nyuma ya CPF iheruka yabereye i Paris mu Bufaransa, ari naho ubusanzwe ibikorwa byinshi by’ubuyobozi bwa Francophonie bikorerwa. Kuba iyi nama igiye kubera i Kigali byafashije abanyamuryango kugira amahirwe yo kuganira no kureba uburyo u Rwanda rukomeje gutera intambwe mu guteza imbere ururimi n’umuco bya Francophonie.

Biteganyijwe ko mu nama ya 46 y’Abaminisitiri ba OIF hazaganirwa cyane ku gutsura umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu binyamuryango, guteza imbere ikoranabuhanga n’uruhare rw’abagore, urubyiruko n’umuco mu iterambere.

Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa ugizwe n’ibihugu 93, birimo ibinyamuryango 56 byuzuye (Full members), 5 byiyunze n’ibindi 32 by’indorerezi, mu gihe abavuga ururimi rw’Igifaransa ku Isi babarirwa muri Miliyoni 321.

U Rwanda rumaze imyaka 55 ari umunyamuryango, kuko ari kimwe mu bihugu byabaye ibinyamuryango kuva OIF igitangizwa mu 1970.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *