Mu mahanga Umutekano

DRC: Umusaza rukukuri w’imyaka 102 aracyakoreshwa nk’umusirikare w’igihugu

Inkuru ziba nyinshi zikavugwa uko zateruwe ariko iyo nigeze ku nkuru za gisirikare, havuga bake kuko ababirebera kure bumva ko umusirikare aba ari umusore ukiri muto uzi kwinyakura n’ubwo ubu n’inkumi zisigaye zikora igisirikare neza zigashimwa n’abatari bake.

Muri iyi nkuru turagaruka ku bitangaje by’Umusirikare Luhembwe Alfani wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo w’imyaka 102 y’amavuko umaze imyaka 78 ari umusirikare n’ubu ukigikora.

Ubwo Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo Muadiamvita, yagiriraga uruzinduko mu Mujyi wa Kisangani mu Ntara ya Tshopo tariki ya 6 Ugushyingo 2025, yaganiriye n’uyu musirikare ubu ugeze ku ipeti rya ‘1er Sergent Major’ amusezeranyije ko mu minsi iri imbere azahabwa ishimwe ku bwo kuba yarakoreye igihugu iyi myaka yose.

Itegeko ryo muri RDC rigenga abakozi n’umurimo, riteganya ko umukozi ufite imyaka 60 asezererwa kuko aba ageze mu zabukuru.

Ku basirikare, na ho ni uko ariko iyo bigeze ku basirikare bato, itegeko riteganya ko bashobora gusezererwa ku myaka 50. Ibi bisobanuye ko Luhembwe aba yarasezerewe mu 1973 ubwo Mobutu Sese Seko yari amaze imyaka ibiri ku butegetsi.

Umusaza rukukuri w’imyaka 102 aracyakora igisirikare

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *