Umuryango Nyarwanda wita ku Iterambere ry’abagore babijyanisha no guhangana n’ingaruka z’ikirere, WECRO, (Weman Empowerment With Climate Resilience Organization), uri mu bufatanye n’Akarere ka Gakenke mu gukura mu bukene imiryango y’abagore yorozwa ingurube.
WECRO, ni umufatanyabikorwa w’Akarere ka Gakenke wita ku guteza imbere abagore bakennye n’abakobwa babyariye iwabo batarageza ku myaka y’ubukure akenshi ukunze gusanga bagorwa n’ubuzima biturutse ku bukene.
Ku ikubitiro, imiryango izorozwa ingurube ni iyo mu Murenge wa Cyabingo, iri mu yatoranyijwe igahabwa amahugurwa yo kwiteza imbere bibumbira mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya, kwigishwa ubworozi, uburyo bwo kugera ku mari no gukorana n’ibigo by’imari n’ibindi.
Abagore bo muri iyo miryango basoje ayo masomo, bamwe batangira korozwa ingurube kugira ngo bikure mu bukene kuko ingurube zororoka vuba kandi no kuzorora bikaba bitagoye, hakiyongeraho imiterere y’ako gace ituma ayo matungo yororoka cyane.
Umuyobozi wa Women Empowerment With Climate Resilience Organization, WECRO, woroje ingurube imwe mu miryango y’abafatanyabikorwa bari mu bukene, Hakuzimana Domina, yasabye aborojwe kuba bandebereho bagateza imbere imiryango yabo.
Ati “Ku ikubitiro turifuza koroza imiryango 50 kandi turizera ko bizagera kuri benshi kuko uko borozwa nabo bazajya boroza abandi. Twabahaye amahugurwa yo kwiteza imbere, kugera ku mari no gukorana n’ibigo by’imari bizigamira kandi tuzakomeza kubana nabo muri uru rugendo.”
“Ubutumwa tubaha ni uko baba bandebereho bagafata aya matungo neza kuburyo baba urumuri ry’iterambere ruzamurikira abandi n’abatayanonye uyu munsi.”
Muri uku kwezi kwa Werurwe 2026, hari imwe mu miryango y’abaturage borojwe ingurube, bemeza ko ubumenyi n’ubufasha bahawe buzabafasha kuzorora neza bakiteza imbere kandi ko biteguye kuzoroza indi miryango itazihawe kuri iki kiciro.
Mukandayisenga Jeannette ni umwe muri bo, yagize ati”Uyu Mushinga wabanje kutwigisha kwizigamira noneho bakurikizaho kutwigisha uburyo bwo korora ingurube none barayimpaye. Ngiye kuyorora neza inteze imbere kuko izabyara ndetse impe n’ifumbire ku buryo izo izabyara zizamfasha kwagura ubworozi zikaba nyinshi kandi nzoroza n’abandi.”
Twizerimana Beatrice, na we ati “Babanje kutwigisha kwizigamira no gukora amatsinda ubu turizigamira kandi urumva ko umwaka uzashira mu itsinda dufitemo amafaranga yamfasha kugura andi matungo. Ingurube bampaye ni amahirwe agiye kumfasha gutera imbere ku buryo nzaguramo inka ndetse nzoroza n’abandi.”
Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Cyabingo, Nzabonimana Jean de Dieu, yasabye aborojwe gufata neza ayo matungo kugira ngo abateze imbere bave mu bukene.
Ati “Haremewe abagore nk’abantu bafite agaciro bibafashe guteza imbere imiryango yabo kuko bisanzwe bizwi ko ukurusha umugore aba akurusha urugo. Ubutumwa tubaha ni ugufata neza aya matungo kugira ngo abateze imbere bivane mu bukene ndetse n’abandi babarebereho. Aya matungo yororoka vuba kandi n’amasoko arahari ni babyaze umusaruro aya mahirwe babonye.”
Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore kuri uyu wa 8 Werurwe 2026, Perezida Kagame, abinyujije kuri X, yifurije abari n’abategarugori kugira umunsi mwiza wabahariwe, agaragaza ko buri munsi hishimirwa uruhare rw’ingenzi abagore bakomeje kugira mu iterambere ry’u Rwanda.
Perezida Kagame yagize ati “Kudacogora, ubuhanga n’imiyoborere byanyu bikomeje gushimangira ukuri kumvikana: Igihugu gishobora gutera imbere bifatika iyo kudaheza n’uburinganire byimakajwe mu nguni zose.”
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, yerekana ko mu Rwanda hari ingurube zirenga miliyoni imwe n’ibihumbi 400. Uyu mubare ngo uracyari muke ugereranyije n’isoko rihari kuri ubu ari nayo mpamvu Leta ishishikariza abantu benshi kuzorora.


