Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 16 Werurwe 2026, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, ANU, ryafashe umugabo w’imyaka 43 afite udupfunyika tw’urumogi dupima ibiro bisaga bitadatu ari kurukwirakwiza mu baturage.
Uyu mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Bucuzi Akagali ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, aho yavuze ko arukura mu Gihugu cy’abaturanyi agakoresha inzira zitemewe kugeza arugejeje aho yarucururizaga.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko iki gikorwa uyu mugabo yakoze ari insubiracyaha kuko muri 2022, we na nyina n’umuvandimwe we bahamijwe n’urukiko ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, baza gukatirwa igihano cy’igifungo cy’umwaka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, avuga ko abacuruza ibiyobyabwenge badakwiye guhabwa agahenge na gato, ahubwo bakwiye kujya bagaragazwa kugira ngo bafatwe batarangiza abaturage.
Yagize ati “Ntawe ukwiye kurebera umuntu ugirana isano n’ibiyobyabwenge kuko yaba ashyigikiye ibikorwa bibi, dukwiye kubatamaza bakagaragara mbere y’uko bangiza igihugu.”
“Abantu barasabwa kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku mutekano, imibereho y’umuturage ndetse no k’ubuzima bw’igihugu muri rusange.”
Polisi y’u Rwanda ishimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu gukumira ibyaha ndetse no kurwanya ababyishoramo ari nacyo gituma hari abafatwa bakabibazwa.
Uyu mugabo ukekwaho icyaha cyo gukwirakwiza urumogi yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo akurikiranwe.
Urumogi rubarirwa mu biyobyabwenge bihambaye aho uyu mugabo aramutse abihamijwe n’urukiko ashobora guhabwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW), nk’uko biteganwa n’ Itegeko itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.
