Politiki Uburezi

Cabo Delgado: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zashyikirije abanyeshuri barenga 500 ibikoresho by’ishuri

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado, ku bufatanye n’abayobozi b’inzego z’ibanze, batanze ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri biga ku Ishuri Ribanza rya Buji riri mu Karere ka Mocímboa da Praia.

Ibyo bikoresho byatanzwe kuri uyu wa mbere tariki 16 Werurwe 2026, ni ibyo gufasha abanyeshuri 525 biga muri iryo Shuri gukomeza amasomo yabo nyuma yo kubona umutekano babifashujwemo n’Inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Buji, Lahaia Tomé, yashimiye Ingego z’umutekano z’u Rwanda ku nkunga zikomeje guha ishuri n’umuryango mugari wa Buji kuko muri ako gace umutekano warangiye kugaruka uburezi bukongera gutangira ndetse n’indi mirimo ikaba iri gukorwa.

Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Macímboa da Praia, Salmo Bacary wari uhagarariye Umuyobozi w’Akarere, yashimiye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ku ruhare rukomeye zikomeje kugira mu kugarura amahoro n’umutekano muri iyo Ntara ndetse no mu gushyigikira urwego rw’uburezi.

Yanavuze ko ibyo bikoresho byatanzwe bizafasha mu gutera ingabo mu bitugu imyigire y’abanyeshuri.

Kuva muri Nyakanga 2021 Inzego z’Umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zifatanya mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarahungabanyijwe bikomeye n’Umutwe wa Ansar al Sunnah.

Muri Kanama 2025, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Mozambique zavuguruye amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari no kurwanya iterabwoba.

Ibikoresho by’ishuri byatanzwe bizafasha abanyeshuri 525 bo mu Ishuri Ribanza rya Buji
Inzego z’ibanze muri Macímboa da Praia zashimye Inzego z’umutekano z’u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *