Amakuru Ubuzima

Musanze: Hafashwe ingamba z’ubukangurambaga zizatuma abana barenga ibihumbi 5 bayoboka ECDs 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bufatanyije n’abafatanyabikorwa bako batandukanye bemeza ko kuba hari imwe mu miryango itohereza abana bayo mu marerero, Early Childhood Development (ECD), biri mu bituma ibipimo by’imirire mibi n’igwingira bitagabanyuka bafata ingamba z’ubukangurambaga buhuriwe bugamije guhangana n’icyo kibazo.

Kuri ubu mu Karere ka Musanze habarurwa abana barenga ibihumbi 54 bagejeje igihe cyo kuba bari mu marerero, ariko abayarimo barenga gato ibihumbi 49 bigatuma hibazwa aho abarenga ibihumbi 5 bandi baherereye.

Gahunda y’Igihugu mbonezamikurire y’abana bato niyo yashyizeho ingo mbonezamikurire, (Amarerero) y’abana bato, yatangijwe mu mwaka wa 2018 mu rwego rwo gufasha abana gukira indwara ziterwa n’imirire mibi hamwe no kugwingira.

Umwana wagwingiye bimubuza gukura mu gihagararo, kwaguka uko bikwiriye mu buhanga n’ubwenge, mu ndimi ndetse no mu mibanire myiza n’abandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Thèobald, avuga ko hakomeje ubukangurambaga no kwigisha imiryango ko kwita ku mikurire y’abana ari ingenzi mu kubaka umuryango Nyarwanda uhamye kandi ko byagaragaye ko amarerero agira uruhare rufatika mu gukemura icyo kibazo.

Yagize ati “Kugeza ubu Turacyafite abana barenga ibihumbi 5 bagejeje igihe cyo kuba bari mu marerero batayarimo. Turi gukomeza ubukangurambaga dufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo abo bana baze mu marerero kuko byagaragaye ko amarerero agira uruhare rufatika mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bato.”

Visi Meya Kayiranga yibukije imiryango ko kugirira amafunguro isuku ari ingenzi cyane kuko byamaze kugaragara ko mu Karere ka Musanze abana benshi bagaragaweho n’imirire mibi abenshi baba batabuze ibiribwa ahubwo biba byateguwe nabi no kutamenya kubihinduranya.

Ati “Tuributsa ababyeyi ko ibyo bategura babikorana isuku kuko aho byakozwe byatanze umusaruro, rero urugendo rwo kwigisha ruracyakomeje kandi bakamenya gutegura indyo yuzuye kuko ikibazo si uko bibuze ahubwo ni uko bitegurwa.”

Umuyobozi akaba n’Umuvugizi wa Mukamira Community Basic Organization, ukorana n’uturere mu bijyanye no kwesa imihigo, Mategeko Safia, avuga ko bazakomeza gufatanya n’Akarere mu gushishikariza ababyeyi kumva neza akamaro k’amarerero kugira ngo abana bazakomeza kuvugswa amahirwe abateganyirijwe.

Ati “Buri mufatanyabikorwa afite icyo agomba gukora, natwe rero turi gufatanya n’Akarere mu bukangurambaga no gufasha imiryango tuyoroza amatungo magufi kugira ngo yiteze imbere ariko ifashe n’abo bana kujya mu marerero kuko ariho bakurikiranirwa neza ntibahure n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira.”

N’ubwo bimeze gutyo ariko, hari bamwe mu babyeyi bavuga ko hari bamwe mu bagabo usanga ibyo gutegura indyo yuzuye barabyigaritse bigatuma habaho imirire mibi mu bana biturutse ku mirimo nyinshi abagore bagira bigatuma batita ku bana uko bikwiye.

Nyiramugisha ni umwe muri bo, yagize ati “Abagore tugira uturimo twinshi dushobora gutuma tutirirwa mu rugo, umugabo yaba ari kumwe n’abana ntabatekere kandi bihari yewe n’ibyarayemo bakabirya byakonje, muri make iyo umugabo yaguhahiye kuri we biba bihagije ibyo kwita kukubitegura no kubiteka yumva ari iby’abagore.”

Nsanzimana Jean Marie Vianney, Nawe ati” Uruhare rw’abagabo mu kwita ku mikurire y’umwana byo biracyari hasi, abenshi twumva ko ari iby’abagore, ariko natwe twasobanukiwe ingaruka zabyo kuko biteza igwingira mu bana bacu, ubu tugiye kujya tugira ubujyanama mu muryango twite ku mafunguro dutegura kandi dufatanyije turwanye imirire mibi”

Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’Ubuzima, DHS7 byashyizwe hanze Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, mu Kunoza 2025, bwagaragaje ko imibare y’abana bari munsi y’imyaka 5 bagwingira mu Rwanda yageze kuri 27% mu mwaka wa 2025 bavuye kuri 33% mu 2020.

Abana bahawe indyo yuzuye ndetse ababyeyi bigishwa uburyo bwo kuyitegura ndetse bakangurirwa no kugira isuku
Ubukangurambaga bwabereye mu Murenge wa Kinigi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *