Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka za Mozambique, Maj Gen André Rafael Mahunguane, yasuye Icyicaro Gikuru cy’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda i Mocímboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado kuri uyu wa gatatu tariki 11 Werurwe 2026.
Muri uru ruzinduko, Maj Gen Mahunguane yakiriwe n’Umuyobozi w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, Brig Gen CM Mujuni ari kumwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi ndetse n’Umugaba wa Brigade ya Task Force Group-7.
Mubyo baganiriye birimo imiterere y’umutekano muri iyo Ntara Inzego z’umutekano z’u Rwanda zikoreramo, igenamigambi ry’ibikorwa bya gisirikare bihuriweho, gushimangira ubufatanye mu mikoranire y’ibikorwa no gusangira amakuru y’ingenzi.
Maj Gen Mahunguane yashimye ubufatanye bikomeje kuranga Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’Ingabo za Mozambique mu guhashya iterabwoba.
Kuva muri Nyakanga 2021 Inzego z’Umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zifatanya mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarahungabanyijwe bikomeye n’umutwe wa Ansar al Sunnah.
Kuva inzego z’umutekano zatangira gukorera muri Cabo Delgado, zirukanye ibyihebe, zibikura mu birindiro bihoraho byari byarashinze mu turere dutandukanye, bihungira mu mashyamba na ho zirabihasanga, zirabitsinsura.
Muri Kanama 2025, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Mozambique zavuguruye amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari no kurwanya iterabwoba.


