Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwashimiye abikorera bo muri iyo Ntara kubera umusanzu wabo mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, bubasaba kurushaho kwimakaza isuku, guteza imbere imijyi n’ama santere y’ubucuruzi ndetse bagahora ku isonga mu gusora neza.
Ibi byagarutsweho n’Ubuyobozi bwa Komite nshya yatowe kuri uyu wa 11 Werurwe 2026 igomba kuyobora Urugaga rw’Abikorera, PSF, mu Ntara y’Amajyaruguru muri Manda y’imyaka itatu iri imbere.
Muri aya matora, Tugengwenayo Théonas yatorewe kuyobora Urugaga rw’Abikorera yungirizwa na Nyirabahire Béatrice na Gasirabo Athanase.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimiye cyane komite yushe ikivi n’uruhare rw’abikorera mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, abasaba gukomeza kugira uruhare mu kwimakaza isuku, guteza imbere imijyi no kongera imisoro.
Yagize ati “Turashimira cyane komite yushe ikivi kuko twakoranye byinshi ndetse bagize uruhare rufatika mu iterambere mubona. Abikorera, icyo tubasaba mu bufatanye harimo isuku aho bakorera, isuku ikaba umuco mu Ntara yacu, ariko tukanabasaba kwihutisha iterambere ry’imijyi na santere bacururizamo bakazivugurura tukagira amaduka asa neza.”
“Hakozwe ubukangurambaga ariko nabwo turabona butarageza ku rwego twifuza, turasaba komite nshya n’izatowe ku rwego rw’uturere gufatanya kugira ngo buri wese urebwa n’umusoro awutange na bya bikorwa remezo nabo badusaba biboneke ariko natwe ibitureba nka leta tuzakomeza kubikora.”
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru watowe, Tugengwenayo Théonas, yemeza ko bagiye guhera ku musingi w’abababanjirije bagakomerezaho kandi ko nta kabuza ibyo basabwa bazabigeraho bahereye ku mahirwe agaragara muri iyo Ntara.
Ati “Ibirebana no kuvugurura imijyi n’ama santere z’ubucuruzi, ndahamya ko bitazatugora kuko hari aho byatangiye kandi bigenda neza, aho tugiye gushyira imbaraga ni uko aho bitarakorwa bagomba kujya kwigira aho byashobotse.
Agaruka ku mahirwe y’imiterere y’uyu Ntara arimo Iniyaga bya Burera, Ruhindo na Muhazi bitabyazwa umusaruro uko bikwiye, Tugengwenayo yavuze ko bagiye kuganira n’abo bireba kugira ngo habeho ubufatanye.
Ati “Amahirwe arahari kandi agomba kubyazwa umusaruro, icyo tugiye kuganira n’izindi nzego ni uko hagezwa ibikorwa remezo kugira ngo n’uje kuhashora imari abone aho ahera.”
Yakomeje agira ati “Muri iyi myaka ine ishize Intara y’Amajyaruguru yahoraga ku isonga mu gusora neza, natwe turafatiraho ntituzasubira inyuma abasora bazaba benshi kandi n’ingano y’umusora iziyongera n’ibyo bikorwa remezo dusaba biboneke.”
Leta y’u Rwanda ikeneye miliyari zirenga ibihumbi 63 FRW azakoreshwa mu gushyira mu gushyira mu bikorwa imishinga yose igaragara muri gahunda y’imyaka itanu iri mbere, yo kwihutisha iterambere ry’igihugu NST2.
Urwego rw’Abikorera rurasabwa kwishakamo arenga miliyari ibihumbi 27 Frw bingana na 43% by’amafaranga yose akenewe.



