Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera, PSF, mu Karere ka Musanze bwemeza ko bufite byinshi byo gukora birimo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, gukora ubuvugizi ku bikorera, guhanga imirimo mishya n’ibindi, ariko ko batazirengagiza gukomeza kwagura Umujyi wa Musanze ukajyana n’igihe.
Ibi byagarutsweho n’Ubuyobozi bwa Komite nshya yatowe kuri uyu wa 9 Werurwe 2026 igomba kuyobora Urugaga rw’Abikorera, PSF, mu Karere ka Musanze muri Manda y’imyaka itatu iri imbere.
Muri aya matora, Habitambere John, yatorewe kuyobora Urugaga rw’Abikorera yungirizwa na Simba Safari na Twizeyimana Dorothée bazafashwa n’abakemurampaka barindwi nk’uko biteganywa n’amategeko.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Musanze, Habiyambere John, yavuze ko hari byinshi bagomba kugiramo uruhare mu guteza imbere imibereho n’iterambere by’abaturage ariko ko batazirengagiza guteza imbere ishoramari no kwagura Umujyi wa Musanze.
Yagize ati “Ni byinshi twiteguye dufitanyije n’ubuyobozi bw’Akarere harimo guhanga imirimo, guteza imbere imibereho n’iterambere ry’abaturage, ariko tuzakomeza no guharanira ko Umujyi wa Musanze waguka ndetse ugakomeza kuba mwiza nk’Umujyi wunganira Kigali Tukaba aba kabiri kuri Kigali.”
Yanakomoje kandi ku kurwanya imirire mibi n’igwingira bikigaragara muri aka Karere yizeza ko uru rugamba nabo rubaraje ishinga.
Ati “Musanze yari mu turere dufite igwingira riri hejuru ariko babashije kurigabanya hejuru ya 13% kandi twabigizemo uruhare. Tuzakomeza rero dufitanyije twese kandi turizera ko imibare y’abana bagwingiye izagabanyuka cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, yashimiye cyane komite icyuye igihe ku ruhare rugaragara yagize mu guteza imbere ubukungu bw’Akarere ka Musanze, asaba ubufatanye kugira ngo bakomeze kwihuta mu iterambere.
Yagize ati “Turashimira cyane komite icyuye igihe ku bw’imbaraga yashyize mu guteza imbere ubukungu bwacu, cyane cyane mu guhanga imirimo yafashije urubyiruko kubona akazi no kwigira.”
“Hari ibikorwa byinshi tuba dukeneye gufatanyamo n’abikorera birimo kubaka ibikorwaremezo, kurwanya ubushomeri mu rubyiruko no guteza imbere ubucuruzi n’inganda. Ibi byose ntibyagerwaho n’Akarere konyine, bisaba ubufatanye n’imbaraga z’abikorera.”
Yabashishikarije gukomeza gufatanya mu gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere izwi nka NST2, asaba ko abikorera bagira uruhare rufatika mu gutanga ibisubizo ku bibazo byugarije akarere.
Leta y’u Rwanda ikeneye miliyari zirenga ibihumbi 63 FRW azakoreshwa mu gushyira mu gushyira mu bikorwa imishinga yose igaragara muri gahunda y’imyaka itanu iri mbere, yo kwihutisha iterambere ry’igihugu NST2.
Urwego rw’Abikorera rurasabwa kwishakamo arenga miliyari ibihumbi 27 Frw bingana na 43% by’amafaranga yose akenewe.



