Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’Igihugu ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage batangije imirimo yo kubaka Ikiraro cya Ryabazira gihuza Imirenge ya Cyabingo muri Gakenke na Remera muri Musanze cyajyaga kubuza abaturage mu kugeza umusaruro wabo ku isoko.
Ibi biri mu bikorwa biri muri gahunda y’ibikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho n’iterambere (DSCOP 2026), byatangijwe mu Gihugu hose kuri uyu wa 9 Werurwe 2026.
Bamwe mu baturage batuye muri utwo Turere basanzwe barema isoko rya Ryabazira riremwa n’abatari bake baba baje kuhahahira kuko riri ku muhanda munini Musanze-Kigali, bemeza ko bagiye koroherwa no kugeza umusaruro wabo ku isoko kuko mbere byabagora kubera batagiraga ikiraro kiborohereza.
Niyitegeka anaclet ni umwe muri bo, yagize ati “Njye neza umutima munini w’ibijumba ariko kubigeza hariya mu isoko byangoraga kuko babyikoreraga ku mitwe bikamara nk’amezi abiri nkibigemura. Ubu imodoka izajya iza ku murima mbikurire rimwe ibizane ku isoko kuko ikiraro kizaba kimeze neza noneho umurima uboneke mpingemo ibindi.”
Niyigena Celine we yagize ati “Ubundi njye ndi umucuruzi muri Santere nto iwacu ariko naranguraga amakarito bakayikorera ku mutwe kubera iki kiraro ibicuruzwa byanjye bikangirika cyane cyane mu gihe cy’imvura. Ubu bigiye gukemuka kuko nzajya mbitegera.”
Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Maj. Gen Alex Kagame, yibukije abaturage ko ibikorwa bakorerwa ari ibyabo abasaba kugira uruhare mu kubibungabunga no kubifata neza ndetse bakabibyaza umusaruro.
Ati “Ibi biri mu bikorwa by’Ingabo na Polisi ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage byo Kwibohora ku nshuro ya 32. Nk’uko twabihawemo umurongo n’Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, Ingabo usibye kurinda ubusugire bw’Igihugu, tugomba no kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere abaturage.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimye Ingabo na Polisi by’u Rwanda zashyizeho gahunda yo gufasha abaturage mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza yabo, asaba abaturage ko nabo baba bagomba kubiheraho biteza imbere.
Yagize ati “Mbere ya byose turashimira Perezida Paul Kagame kuko imvugo ariyo ngiro. Muri iyi manda yatwemereye ko ibikorwa by’iteranbere bizatugeraho twese. Turabasaba kuzamura imyumvire kuko ibi bikorwa bije kuduteza imbere.”
Goverineri Mugabowagahunde yasabye kandi abaturage ubufatanye mu kurwanya ibyaha, gutangira mituweli na Ejo heza ku gihe, kohereza abana ku ishuri, kwitabira ubuhinzi n’ubworozi no kuva mu manegeka.
Ibikorwa bizakorerwa mu gihugu hose bizibanda ku buvuzi, ubworozi, kubakira imiryango itishoboye, kubaka ibyumba by’amashuri, gukwirakwiza amazi, kubaka ibiraro, ibikorwa byo kurengera ibidukikije n’ibindi.
Uruhare w’Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage biteganywa n’amategeko agenga izi nzego.
Mu 2025 hakozwe byinshi harimo abaturage barenga ibihumbi 30 bahawe serivisi z’ubuvuzi ku ndwara zitandukanye, hubakwa inzu 70 z’abatishoboye, ibiraro 13, hanubakwa ibyumba by’amashuri y’incuke 10 n’ibindi.



