Intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinja amategeko Umutwe w’Abadepite, Ndangiza Madina, yagarutse ku mateka y’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, asaba Abanya-Musanze ko buri wese yagira uruhare mu guteza imbere uburenganzira bw’abagore.
Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore mu Karere ka Musanze ufite insanganyatsiko igira iti “Umugore ni uw’Agaciro” Depite Ndangiza Madina, yagarutse ku ruhare rw’umugore mu iterambere ry’Umuryango n’iry’Igihugu, asaba buri wese kugira uruhare mu guteza imbere uburenganzira bw’abagore.
Yagize ati “Kubera politiki nziza n’ingamba zashyizweho zo guteza imbere umugore, u Rwanda rumaze kugera ku ntambwe ishimishije mu guteza imbere uburinganire. Abagore bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite bangana na 63,75%, mu gihe muri Sena bageze kuri 46,2%. Mu bukungu, 78% by’abagore bageze igihe cyo gukora bafite imirimo itandukanye, naho 74% bazi gusoma no kwandika.”
Yakomeje agira ati “Buri wese agire uruhare mu guteza imbere uburenganzira bw’umugore, ubutabera n’ibikorwa byongera ubushobozi abagore n’abakobwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yagarutse ku bibazo bikibabangamiye umuryango Nyarwanda, birimo ubusinzi, amakimbirane mu miryango, igwingira ry’abana n’inda ziterwa abangavu, asaba ko habaho ubufatanye mu kubirwanya
Ati “Nidufatanya tuzarushaho kurwanya igwingira ry’abana, amakimbirane mu miryango n’ihohoterwa ndetse tunakumire ubwiyongere bw’abana b’abakobwa bagiterwa inda zitateguwe.”
Muri uyu muhango kandi, amatsinda n’amakoperative y’abagore yakoze imishinga y’indashyikirwa mu bijyanye n’ubuhinzi, ubworozi ndetse n’ibikorwa byo kurengera ibidukikije, yahawe impamyabumenyi z’ishimwe mu rwego rwo kubashimira uruhare rwabo mu iterambere.
Mutunyinka Josiane wo mu Itsinda “Twunge Ubumwe” ni umwe muri bo, yagize ati “Twatangiye turi abantu badafite byinshi, ariko twiyemeza kwizigamira buri wese atanga amafaranga 1000. Ayo mafaranga yagiye adufasha kubona igishoro, dutangira ubuhinzi n’ubworozi. Ubu tumaze kugera ku rwego rushimishije aho amafaranga twinjiza ageze kuri za miliyoni.”
Umunsi mpuzamahanga w’abagore washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 1972, utangira kwizihizwa mu Rwanda mu 1975. Uyu mwaka wizihijwe ku nshuro ya 51 ku nsanganyamatsiko ku rwego rw’Isi igira iti “Buri wese agire uruhare mu guteza imbere uburenganzira bw’umugore, ubutabera n’ibikorwa byongera ubushobozi abagore n’abakobwa’, mu gihe ku rwego rw’igihugu igira iti “Umugore ni uw’agaciro.”



