Ingabo z’u Rwanda, RDF, na Police y’Igihugu, RNP, ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bagiye gutangiza ibikorwa biteza imbere imibereho n’iterambere ry’abaturage mu bice bitandukanye by’Igihugu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora.
Itangazo rigenewe abanyamakuru izi nzego z’umutekano zashyize hanze ku wa 6 Werurwe 2026 zatangaje ko Ingabo, Polisi n’izindi nzego bagiye kwifatanya n’abaturage mu bikorwa byo gufasha mu kuzamura imibereho myiza yabo n’iterambere.
Ibyo bikorwa bizakorerwa mu gihugu hose kuva ku wa 9 Werurwe 2026 bikomeze mu gihe cy’amezi atatu ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye bw’Abaturage, Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa byo kwizihiza Kwibohora32.”
Ibyo bikorwa bizakorerwa mu gihugu hose bizibanda ku buvuzi, ubworozi, kubakira imiryango itishoboye, kubaka ibyumba by’amashuri, gukwirakwiza amazi, kubaka ibiraro, ibikorwa byo kurengera ibidukikije n’ibindi.
Uruhare w’Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage biteganywa n’amategeko agenga izi nzego.
Mu 2025 hakozwe byinshi harimo abaturage barenga ibihumbi 30 bahawe serivisi z’ubuvuzi ku ndwara zitandukanye, hubakwa inzu 70 z’abatishoboye, ibiraro 13, hanubakwa ibyumba by’amashuri y’incuke 10 n’ibindi.
