Ubutabera Umutekano

RIB yasobanuriye Abanya-Burera imiterere y’ibyaha by’icuruzwa ry’abantu n’ibihano bikakaye biteganyijwe 

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwasobanuriye abaturage bo mu Karere ka Burera imiterere y’ibyaha by’icuruzwa ry’abantu n’ibihano bikakaye biteganyirizwa abijandika muri ibyo byaha, rubasaba kutarebera bakajya batanga amakuru aho bakeka ibyo byaha kugira ngo bikumirwe.

Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu bwateguwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ifantanyije n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bimukira, IOM, buterwa inkuga n’Igihugu cy’Ubuyapani buri kubera mu Karere ka Burera muri iki cyumweru.

Amwe mu mayeri akoreshwa mu icuruzwa ry’abantu arimo gushukishwa akazi gahemba amafaranga menshi mu bihugu by’amahanga, buruse zo kwiga, gushakirwa umugore cyangwa umugabo ukize cyane n’ibindi.

Abakora iki cyaha akenshi bifashisha umuntu uziranye n’uwo bashaka gutwara kugira ngo amugirire icyizere, ugasanga babanza kwigisha uwo bashaka gucuruza ibyo aza kuvuga ageze ku kibuga cy’indege kugira ngo batamukeka. Iyo ibyo birangiye boherezwa amafaranga y’urugendo n’ibindi byangombwa by’inzira.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha, UNODC, rivuga ko icuruzwa ry’abantu rifatwa nk’uburyo bugezweho bw’ubucakara ndetse no gushakira inyungu ku bandi.

Zimwe mu ngaruka abakorerwa iki cyaha bahura nazo ni ugukora cyangwa gukoreshwa akazi k’agahato, gukoreshwa mu buryo butumvikanyweho, gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato n’abantu benshi batandukanye, gukurwamo zimwe mu ngingo z’umubiri, kugira ihungabana, kugira ubumuga bwa burundu, gutwara inda zitateganyijwe, kurwara indwara zidakira, ndetse no kubura ubuzima.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira ibyaha muri RIB, Ntirenganya Jean Claude, yibukije abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko ko ibi byaha bibugarije, abasaba kujya bagira ubushishozi mu byo bizezwa no gutanga amakuru aho babikeka.

Ati “Abaturage bagomba kumenya ko ibyaha by’icuruzwa ry’abantu bihari kandi bibugarije cyane cyane abakiri bato b’urubyiruko n’ubwo hari n’abakuru bigeraho.”

“Ubutumwa duha abanyarwanda ni ukugerageza gushishoza ababizeza ibyiza, imishahara ikomeye, ibitangaza, akazi gakomeye, kubona abagabo b’abakire n’ibindi nk’ibyo, bakamenya ko ibikorwa nk’ibi bibi birahari kandi ababibategeyemo barabategera mu kubizeza ibyiza mu gihe gito bakabayobya.”

Mu buhamya bw’umwe mu bashutswe bagacuruzwa akajyanwa muri Thailand na Oman utifuje ko umwirindiro we utangazwa, yavuze ko yize amashuri yisumbuye mu Rwanda, nyuma akora akazi ko gucuruza imodoka, na bwo agakorera ku rubuga rwa Facebook ashaka abakiriya.

Kuri urwo rubuga yahuriye n’abantu bamwizezaga kumuhuza n’akazi mu gihugu cya Thailand, aho bamubwiraga ko azajya akora mu kuvugisha abakiriya “call center” agahembwa amadorali 700 ku kwezi, asaga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati: “Banyeretse ubuzima bwiza, banyizeza ko nzajya mba mu nzu nziza kandi nkorera amafaranga menshi. Numvaga ari amahirwe, natangiye gushaka ibyangombwa ngura pasiporo njya gufata Visa muri Kenya byose ku mafaranga yanjye. Birangiye banyoherereje itiki y’indege ndagenda njyayo.”

Avuga ko ageze muri Thailand ibintu byahindutse akazi yijejwe arakabura ahubwo atangira gukoreshwa mu kubeshya abantu ko ari umukobwa akajya kugira ngo bashiguke nabo bazanwe mu buzima bwo gucuruzwa ariko ibyo byose akabikora adahembwa n’abamukoreshaga.

Ati “Twari ducunzwe cyane kandi ntitwemererwe gusohoka cyangwa kuvugana n’imiryango yacu. Nabonye uburyo bwo kumenyesha ubuyobozi bw’u Rwanda ibyambayeho barakurikirana mpabwa ubufasha binyuze muri Amasade y’u Rwanda mu Buyapani barantahana mu Rwanda.”

Yasabye urubyiruko kutizera buri wese ubizeza akazi keza mu mahanga babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Nagezeyo bamaze kunyambura ibyangombwa na telefoni bankoresha ntahenbwa. Urubyiruko rwirinde gushukwa n’amafaranga menshi ahubwo nibashishoze kuko babatekera imitwe bagacuruzwa.”

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Kinyababa rwitabiriye ubu bukangurambaga, bafashe ingamba zo kudapfa kwizera abantu bose babasezeranya ibyiza kandi n’aho babibona batabihishira.

Ishimwe Clementine ni umwe muri bo, yagize ati”Njya kumva bwa mbere ibintu by’icuruzwa ry’abantu nabyumviye ku mbuga nkoranyambaga hari umukobwa watangaga ubuhamya ko bamutwaye bamubeshya ko agiye kwiga kaminuza yagerayo bakamujyana mu buraya, ariko yagize amahirwe ambasade y’u Rwanda imukurago.”

“Ntabwo nari nakabonye umuntu byabayeho ariko ndamwiboneye mu buhamya yitangiye hano. Njye menye nk’umwana bari koshya nka gutyo ntashoboye kumugira inama nahita mbimenyesha izindi nzego nibura zikabikurikirana kugira ngo atabyangirikiramo.”

Hagenimana Vincent nawe ati “Muri ubu bukangurambaga nkuyemo isomo kuko binyibukije umuhungu w’iwacu wagiye gukora muri Uganda ariko amaze imyaka itanu tutazi amakuru ye, icyo bimfashije rero nta guceceka igihe cyose nakumva ko umuntu agiye kujya mu mahanga ahubwo ni ukubanza kumuganiza nkumva niba atarabihishe ababyeyi be n’ubuyobozi kugira ngo atagenda bamushutse. Urubyiruko turashukwa cyane ariko ubu butumwa turabugeza no kubatageze hano bagire amakenga no gushishoza mu gihe hari ushaka kubashukisha ibyo bitangaza bagamije kubacuriza.”

Itegeko Nimero 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi, risobanura ko icuruzwa ry’abantu ari igikorwa cyose gikozwe n’umuntu hagamijwe gushaka inyungu, uha cyangwa ushakira undi akazi, utwara, wimura, uhisha cyangwa wakira undi muntu; hakoreshejwe ibikangisho, imbaraga cyangwa ubundi buryo bwose bw’agahato, ishimuta, uburiganya, ubushukanyi, kumubonerana kubera ububasha umufiteho cyangwa kubera ko ari umunyantege nke, gutanga cyangwa kwakira ubwishyu cyangwa inyungu kugira ngo umuntu ufite ububasha ku wundi muntu yemere.

Uhamijwe iki cyaha ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka icumi (10) n’imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 10 kugeza kuri 15, iyo cyakorewe imbere mu Gihugu.

Naho iyo cyarenze imbibi z’Igihugu hateganyinjwe igihano cy’igifungo kuva ku myaka 20 kugeza kuri 25 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 20 kugeza kuri 25.

Iyo cyakorewe umwana: Ibihano biriyongera, aho bishobora kugera ku gifungo cya burundu cyangwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20).

Urwego rw’Ubugenzacyaha rukaba rugira inama abantu cyane cyane urubyiruko kwirinda iki cyaha bagira amakenga ku bantu bahura nabo kuri murandasi babizeza gukira vuba, n’ubuzima bwiza ahubwo rugaharanira kwiteze imbere bakora cyane ndetse bakabyaza amahirwe igihugu kibaha. RIB irasaba ubufatanye mu gukumira no kurwanya iki cyaha isaba abaturarwanda gutanga amakuru mu gihe ukeka ko hari ushaka kukigushoramo cyangwa unatabariza uwacurujwe.

Abaturage bitabiriye ubukangurambaga bigiyemo byinshi batahana ingamba zo kurwanya no gukumira ibyaha by’icuruzwa ry’abantu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *