Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, batakambira inzego zose ngo zibafashe gukemura ibibazo bafitanye na bagenzi babo babashutse bakabaguriza amafaranga ku nyungu nto bagatanga ingwate n’imitungo yabo ariko bikarangira abo bumvikanye babariganyije imitungo yashese.
Abo baturage bavuga ko bemera amakosa bakoze yo gufata amafaranga y’urunguze azwi nka Banki Lamberi, ariko ko ayo babaga bagurijwe ayo mafaranga bajyaga kwa noteri bagakorana amasezerano y’ubugure ariko bagamije ko nibayagarura bazajya basubizwa imitungo yabo.
Mu gihe babaga bagaruye ayo mafaranga, basangaga ababagurije barirengagije ibyo babaga bumvikanye bakababwira ko barangije kugura ndetse ugasanga bamwe bararangije kongera kuyigurisha n’abandi.
Hari n’abamaraga guhabwa ayo mafaranga, abayabahaye bagahita baza kuyabishyuza mu minsi itageze no ku cyumweru bagamije kubiyenzaho babateguza kwemera ubugure bw’uburiganya.
Nyiramatafari Euphrasie ni umwe muri bo wo mu Murenge wa Nyange, yagize ati “Nagiranye amasezerano na Twizerimana François ampa miliyoni n’igice muha icyangombwa cy’aho ntuye. Kubera ko ntazi gusoma, namwishyuye miliyoni n’ibihumbi 100 musigaramo ibihumbi 400, nyuma narayabinye nyamushyiriye arayanga ngo yamaze kuhagurisha. Turasaba leta ko yaturenganura kuko aho ntuye hose hagurishwa miliyoni 30 ariko urumva ahajyaniye ubusa.”
Akingeneye Martha nawe yagize ati “Mama baramushutse amasambu n’inzu byose yarabitanze ubu twaramubuze, turi gusembera kandi twari dufite imitungo. Leta ikwiye kudutabara ikaduhuza n’abamuhaye ayo mafaranga tukayishyura ariko ntibatware ibyacu byose ku mafaranga make gutyo kuko bamwishyuza atarenze miliyoni eshatu bagatwara ibirengeje miliyoni 40.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, avuga ko ikibazo cy’aba baturage bakizi kandi ko bari kubikurikirana, akagira inama abaturage ko bakwiye kwirinda ababashuka bakabashora mu runguze kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Ati “Ibintu by’urunguze ubundi ni icyaha nk’ikindi gikorwa mu rwihisho, kugeza uyu munsi dufite amakuru ko hari abantu bagenda bakagerekaho abandi umugogoro bakabaha amafaranga y’inyungu nyinshi. Twarabimenye ubu turi kubikurikirana n’inzego zitandukanye kugira ngo ababikoze babihanirwe.”
“Uyu munsi turaha abaturage ubutumwa bwo guca ukubiri n’urunguze kuko ubuyobozi bw’igihugu bwabashyiriyeho uburyo butandukanye bwo kubonamo amafaranga yaba inguzanyo cyangwa se kwizigamira no gukoresha banki zisanzwe zibegereye kandi byorohereza umuturage kubona amafaranga mu buryo bwiza kandi budahenze, abaturage rero nibegere ibyo bigo birinde ababashuka kuko babashora mu byaha bihanwa n’amategeko.”
Itsinda abaturage bashyira mu majwi ko rifite umugambi wo gusembeza abo baturage ririmo uwitwa Ahishakiye Jean de la Paix usanzwe ari umukozi wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari ingabo na Ngendahimana Lavie.
Hari kandi uwitwa Niyonshuti, Habanabashaka Eric, Willy Janvier Masengesho, Twizerimana François, Ndashimye Jean Bosco bakunze kwita Mustapha, Twahirwa Innocent, Masengesho Jean Claude, Habiyaremye Jean Claude na Murutumuhe Claver.
Itegeko nomero 171 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda riteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itatu, ariko kitarengeje imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda itari munsi ya miliyoni eshatu, ariko itarenze miliyoni eshanu, Umuntu wese ukora ubwambuzi akoresheje kiboko cyangwa agahato agasinyisha undi, akamuteza igikumwe cyangwa agahabwa inyandiko iyo ari yo yose irimo cyangwa iturukaho umwenda, uburonke cyangwa ubwishyu.
