Ikipe y’Umupira w’amaguru y’Umurenge wa Kimonyi mu bahungu n’Iy’Umurenge wa Gataraga mu bakobwa niyo azasohokera Akarere ka Musanze mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup 2026 nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya nyuma.
Ku mikono ya nyuma y’Irushanwa Umurenge Kagame Cup 2026, yabaye kuri iki cyumweru tariki 15 Gashyantare 2026 kuri Stade Ubworoherane, Ikipe y’Umurenge wa Gataraga mu bakobwa yihereranye iy’Umurenge wa Remera iyitsinda ibitego 3-0.
Umukino wakurikiyeho wahuje Ikipe y’Umurenge wa Busogo n’Iy’Umurenge wa Kimonyi mu bahungu, umukino urangira Kimonyi itsinze Busogo igitego 1-0.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yashimiye abantu bose bitanze kugira ngo iyi mikino igende neza by’umwihariko abanyamabanga nshingwabikorwa n’inzego z’umutekano.
Yibukije abaturage kurangwa n’umuco w’isuku, kwirinda ibiyobyabwenge no kwirinda amakimbirane mu miryango
Yagize ati “Turashimira abantu mwese mwitanze ngo iyi mikino igende neza, icyo twongera kwibutsa abaturage ni ukugura isuku ku mubiri, aho dutuye, aho dukorera n’aho tugenda bikaba umuco. Mugomba kandi kwirinda ubusinzi n’ibiyobyabwenge ndetse n’amakimbirane mu miryango kuko birakenesha abantu ntibabone umwanya wo gukora ngo batere imbere.”
Mu butumwa butangirwa muri iyi mikino, bwibanda ku kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza, kwirinda ibiyobyabwenge, kugira isuku, kwizigamira no kwitabira gahunda za leta.

