Uburezi Ubuzima

Musanze: Imiryango irera abana bafite ababyeyi bari mu magororero yunganiwe mu guhashya imirire mibi n’igwingira 

Umuryango wita ku bana bafite ababyeyi bari mu magororero, Integration of Children Post-Prison Organization, ICPO, wigishije imiryango irera abo bana gutegura indyo yuzuye ndetse iyo miryango ihabwa inkoko zitera amagi hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima mu Karere ka Musanze, Mukayoboka Vestine, yashimiye uyu Muryango ibikorwa byawo, asaba ababyeyi kwirinda ibyaha kuko iyo bibahamye bigira ingaruka mbi ku miryango

ICPO, ni Umuryango ufasha abana bavukiye muri gereza cyangwa abasigaye inyuma ababyeyi babo bafunze, ukabafasha kwisanga mu muryango, kwiga, kwivuza no kubona ibyangombwa by’ibanze.

Kuri ubu, wafashije imiryango 20 yakiriye abo bana, ibigisha gutegura indyo yuzuye ndetse iyo miryango ihabwa inkoko zitera amagi hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira muri iyo miryango.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima mu Karere ka Musanze, Mukayoboka Vestine, yashimiye uyu Muryango ibikorwa byawo, asaba ababyeyi kwirinda ibyaha kuko iyo bibahamye bigira ingaruka mbi ku miryango.

Ati “Turashimira aba bafatanyabikorwa, icyo tubwira ababyeyi bakiriye bano bana ni uko bitwara neza kugira ngo babafashe mu mikurire no mu mibereho yabo ya buri munsi kuko bano bana aho baba baravuye babana n’ababyeyi mu magororero babaga batisanzuye nk’abana baba hanze. Turasaba ababyeyi ko birinda abyaha kugira ngo nabo batisanga mu bihano bigatuma batarera neza abana.”

Bamwe mu bigeze kujyanwa mu magororero bari bafite abana, bagaruka ku buzima bubi babanagamo n’abana babo, bagashimira ababafashije kubarera ubwo bo bari bari kurangiza ibihano byabo.

Niragire Claudine wo mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, yagize ati”Nacumbikiye umuntu yanyoye ibinini bikuramo inda baradufunga kubera uburangare bwo kudatangira amakuru ku gihe mfungwa imyaka ibiri.”

“Umwana wanjye bageragezaga kumuha indyo yuzuye ariko byabaga bigoye kuko kwisanzura byaramugoraga, byageze nyuma agaruka mu muryango bakajya bansura ndetse atangira n’ishuri ariga, turashimira cyane uyu Muryango kuko badufashije kwita ku bana bacu none n’ubu baduhaye inkoko, ngiye kuyorora neza amagi izajya itera tuyarye kandi ndizera ko nta mirire mibi izigera igaragara ku mwana wanjye n’ubwo nafunzwe.”

Zaninka Adeliphine wo mu Murenge wa Muko, wafunzwe imyaka itatu kubera gucuruza ibiyobyabwenge nawe yishimiye ko ubu umwana we ameze neza kandi azakoneza kumwitaho.

Ati “Nari mfite umwana mu igororero noneho agize imyaka itatu baramfasha bamusubiza mu muryango, uyu muryango waradufashije kuko nari mfite abana batatu bakajya baza kunsura nkabona basa neza ndetse na nyuma yo kurangiza igihano bakomeje kutwitaho, kuba norojwe inkoko biramfasha kubona amagi y’abana babeho neza, nta mirire mibi izagaragara iwacu.”

Umuyobozi w’Umuryango Integration of Children Post-Prison Organization, ICPO, Furaha Deliphine, avuga ko bazakomeza kwita kuri aba bana kuko baba barahuye n’ibishobora guhungabanya imibereho yabo, agasaba ababyeyi kwirinda ibyaha.

Ati “Umwana wujuje imyaka itatu asubizwa mu muryango nawe turamukurikirana tukamenya uburyo abayeho, tukabafasha kugira ngo abeho neza. Ubu dutangiye kubaha inkoko kugira ngo turwanye imirire mibi n’igwingira kuko baba bagiye kujya barya amagi, ni n’igikorwa cyo kwereka imiryango yabakiriye ko tubashyigikiye tugafatanya mu kurera bariya bana.”

“Umuryango Nyarwanda turawusaba kwirinda ibyaha kuko abenshi ubu dukorana nabo ni abakoze ibyaha byo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge. Birinde ibyaha rero kuko iyo babihaniwe abana babura ababarera bakaba bakwishora no mu mihanda umuryango nyarwanda ukaba wasenyuka.”

Bimwe mubyo ICPO, yitaho harimo guha abana baba barabanaga n’ababyeyi babo mu magororero bakuzuza imyaka itatu bagakurwamo bakajya kurererwa mu miryango, bahabwa ibikoresho nk’ibiryamirwa, ibiringiti, ibyo kurya, amakayi, n’impuzankano z’ishuri n’ibindi.

Umuyobozi w’Umuryango Integration of Children Post-Prison Organization, ICPO, Furaha Deliphine, avuga ko bazakomeza kwita kuri aba bana kuko baba barahuye n’ibishobora guhungabanya imibereho yabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *