Amakuru Uburezi

Abo muri Wisdom School Musanze bahize kugeza isuku mu baturanyi babo

Ubuyobozi n’abanyeshuri bo muri Wisdom School Ishami rya Musanze bahize ko umuco w’isuku basanganywe bagiye kuwusakaza no mu baturage batuye midugudu ibegereye bagamije kurimbisha aho batuye no gufasha abaturage kurwanya indwara zikomoka ku mwanda.

Ibi babigaritseho kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gashyantare 2026 ubwo bifatanyaga n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru mu gitondo cy’isuku mu bukangurambaga bwiswe #FresheriKuIshuri# bugamije gutoza abanyeshuri kugira isuku ku mubiri, aho birirwa n’aho batuye.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye abanyeshuri ba Wisdom School ndetse n’abandi muri rusange kwimakaza umuco w’isuku hagajwe kugira ubuzima bwiza, imyigire inoze n’iterambere rirambye ry’Igihugu.

Yagize ati “Umuco w’isuku ugomba kwigishwa abakiri bato bakabigira ubuzima bwa buri munsi. Ibyo abana bigira ku ishuri bigomba kubagaragaraho n’igihe bari mu miryango yabo n’aho bazaba bari hose kuko nibo bagomba guteza imbere igihugu mu bihe biri imbere.”

Guverineri Mugabowagahunde kandi yasabye abanyeshuri ba Wisdom School kwiga bashyizeho umwete, kwirinda ingeso mbi zibashora mu gukoresha ibiyobyabwenge, kwirinda inda zitaguwe no gufatanya mu kugarura mu ishuri abayataye.

Abanyeshuri ba Wisdom School Musanze, bishimiye impanuro bahawe, bashimangira ko n’ubwo isuku bayisanganywe ariko bagiye kurushaho kuyinoza kandi bagomba no kuyisakaza hose.

Uwase Analyse, yagize ati “Iki gikorwa kitwigishije byinshi. Twumvise ko tugomba kugira isuku aho turi hose, ku mubiri, ku myambaro, aho twigira n’aho tuba kandi tuzakomeza no kuyigira n’aho dutuye mu rugo iwacu ”

Uwimana Marie Claire, nawe yagize ati “Isuku ikwiye kuba umuco. Umuntu wese agomba kugira isuku aho aba, akiyitaho kandi akigirira isuku ku mubiri no ku myambaro, kuko bigira uruhare runini ku buzima bwe.”

Sendagire Isaac Prince, uhagarariye abanyeshuri biga muri Wisdom School Musanze, yavuze ko isuku ari isura y’umuntu ishobora kumusobanura aho ageze hose.

Yagize ati: “Iyo umuntu ageze ahantu hakeye, ahita abona ko n’ibindi bikorwa neza. Mu by’ukuri abantu benshi ntibabeshejweho n’ubwenge bwo mu ishuri gusa, ahubwo n’uko umuntu agaragara n’imyitwarire ye bigira uruhare mu mibereho ye.”

Umuyobozi wa Wisdom School Rwanda, Nduwayezu Elie, yavuze ko isuku basanzwe bayitoza abana barera kandi ko bagiye no kuyimakaza mu baturanyi babo.

Ati “Muri Wisdom School isuku ni umuco wacu. Duturanye n’imidugudu itatura ariko tugiye kujya tugena abana niyo byaba iminota 20 cyangwa 30 mu cyumweru bagende bafatanye n’abaturanyi bacu bakore isuku kuko isuku ni isoko y’Ubuzima.”

Wisdom School ni Ishuri Ryigenga riherereye mu Karere ka Musanze rikagira amashami mu turere dutandukanye tw’Igihugu. Kuva ryatangira gukora ibizamini bya Leta mu 2012, rimaze kohereza abanyeshuri barenga 1500 mu bigo byiza bya Leta, abandi bagiye boherezwa kwiga mu mahanga.

Abo muri Wisdom School bahize ko umuco w’isuku basanganywe bagiye kuwusakaza no mu baturanyi babo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *