Mu mikono ya 1/2 y’Irushanwa Umurenge Kagame Cup 2026, yabaye kuri iki cyumweru tariki 8 Gashyantare 2026, Amakipe y’Imirenge ya Busogo na Kimonyi mu bahungu bakina umupira w’amaguru niyo yabonye itiki yo gukina umukino wa nyuma y’Umurenge Kagame Cup 2026.

Umukino wari uhanzwe amaso na benshi ni uwahuje Ikipe y’Umurenge wa Remera n’uwa Kimonyi usanzwe ukina imikino ya nyuma ku rwego rw’igihugu kuko ubigezeho inshuro eshatu wikurikiranya wabereye muri Stade Ubworoherane.
Ikipe ya Kimonyi niyo yihariye umupira kurusha iya Remera kuko igice cya mbere cyarangiye yinjije ibitego 3-0.
Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi asatirana ndetse Ikipe ya Remera ibonamo ibitego bibiri byo kwishyura, abafana batangira kwizera ko bishobora guhinduka ndetse ikaba yanakwishyura ibyo bitego byose.
Ibyishimo bya Remera byahagaritswe n’igitego cya kane cya Kimonyi ari nako umukino warangiye, Ikipe ya Kimonyi isanze iya Busogo yari yihereranye iya Kinigi ikayitsinda ibitego 4-0 ku Kibuga cyo ku Musanze.
Mu bakobwa Umurenge wa Remera watsinze uwa Kinigi ibitego 2-1 kuri Stade Ubworoherane naho Umurenge wa Gataraga usezerera uwa Muko kuri penalite 3-0 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wose.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Twizerimana Clement, yashimye Ikipe yabo, abafana n’abakunzi bayo bakomeza kuyitera ingabo mu bitugu, avuga ko bazakomeza kwitegura kugira ngo bagere kure hashoboka.
Yagize ati “Ni ibyishimo byinshi kuko duteye indi ntambwe ituganisha mu cyiciro gikurikiyeho. Ndashimira abakinnyi b’ikipe yacu bitanze cyane, ndashimira abafana, abayobozi batandukanye bahagurutse bakatuba hafi.”
“Imikino nk’iyi ituma abaturage begerana n’abayobozi bagasabana ndetse bakiyumvanamo bigashimangira imiyoborere myiza Nyakubahwa Paul Kagame ahora adutoza. Tugiye kongera imyitozo kugira ngo tuzagere kure hashoboka n’ubwo tuzahura n’ibihangage bisanzwe bigera kure muri aya marushanwa.”
Mu butumwa butangirwa muri iyi mikino bwibanda ku kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza, kwirinda ibiyobyabwenge, kugira isuku, kwizigamira no kwirinda banki ramberi.




