Mu Karere ka Musanze Umurenge wa Cyuve Akagari ka Kabeza, haravugwa inkuru y’urupfu rw’umusore w’imyaka 20 y’amavuko, bikekwa ko yishwe n’inzoga bakunze kwita ‘icyuma’, liqueur yitwa Astle ebyiri yari yategewe kuzimara adakura ku munwa birangira apfuye.
Amakuru avuga ko uyu musore yasangiraga na bagenzi be basanzwe bakorana akazi k’ubukanishi, baza kumutegera kunywa iyo nzoga ya *ASTLE* amacupa abiri na mitsingi ntoya agakura icupa ku munwa ari uko ishizemo.
Amaze kunywa izo nzoga yacitse intege bagenzi be baramuterura bamujyana kuryama, bamwe muri bo bamuryama iruhande, gusa nyuma y’igihe gito ngo yahise ashiramo umwuka.
Ni amakuru yagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve Ndayambaje Kalima Augustin, avuga ko hataramenyekana niba izo nzoga arizo ntandaro y’urupfu rwe kuko hagikorwa iperereza.
Yagize ati “Amakuru y’urupfu rwe twayamenye, gusa ntituramenya niba koko izo nzoga arizo zamwishe, RIB iracyakora iperereza ngo hamenyekane icyamwishe.”
Yakomeje ashishikariza abaturage cyane cyane urubyiruko, kwirinda imyitwarire mibi ishobora kubagiraho ingaruka mbi, ahubwo abasaba kuzamukira ku mahirwe igihugu kibaha bakabyaza umusaruro duke babona.
Ati “Turashishikariza urubyiruko kurangwa n’imyitwarire myiza birinda ishobora kwangiza ubuzima bwabo, bafite igihugu cyiza aho babona amahirwe menshi yo kwiteza imbere duke babona batubyaze umusaruro.”
Kugeza ubu umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe bamwe barimo n’abakora muri ako kabari byabereyemo bagera kuri 11 batawe muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza.
