Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagarutse ku bibazo u Rwanda runyuramo agaragaza ko hari ibituruka imbere mu Gihugu ariko ko ibindi bituruka hanze, asaba abaturarwanda kudakangwa nabyo ahubwo bagahaguruka bagahangana nabyo bashaka ibisubizo.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 20 kuri uyu wa Kane tariki 5 Gashyangare 2026 muri Kigali Convention Center, KCC, i Kigali.
Perezida Kagame yagarutse ku bibazo by’ibihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Uburundi, yerekana ko ibyo byose bituruka kuri ibyo bihugu ubwabyo kuko usanga aribyo byangiza imibanire.
Yagize ati “Muzi ibibazo tumaranye imyaka bijyanye n’abaturanyi bo muri Congo ndetse rimwe na rimwe hakajyamo ibijyanye n’abaturanyi bo mu Majyepfo mu Burundi. Ubundi uko nari mbizi mu mateka, Abanyarwanda n’Abarundi babita ko ari impanga. Ariko Abarundi bo bahisemo ko batagishaka ko tuba impanga, turashaka ko tuba impanga n’Abanye-Congo. Ibyo nta kibazo mbifiteho.”
“Ariko uko kuba impanga, cyane cyane kurimo politiki. Politiki yo kwiyanga no kwanga abandi. Ibyo bakabihuriraho. Ibi ntabwo ari ibanga, ubwabo barabyivugira, abo bayobozi b’ibyo bihugu. Niba ushaka kumenya ko aribyo jya utega amatwi wumve ibyo bakubwira bo ubwabo.”
Ageze ku bya DR Congo, Perezida Kagame yagize ati”Izi ntambara zimaze iminsi, iyi ntambara yo muri Congo mureba, ntabwo yatangijwe n’u Rwanda, ntabwo yaturutse mu Rwanda. Mubyandike, mubisuzume, iyi ntambara yaturutse ahandi, ntabwo yaturutse mu Rwanda, aho handi sinirirwa nongera kuhasubiramo. Yaturutse kuri Congo n’ahandi, uko babigenje hagati yabo, ibyo ntabwo bindeba.”
Yakomeje agira ati”Muri Congo, ikibazo u Rwanda rufite, kijyanye n’Interahamwe ziri hariya, n’icengezamatwara rishingiye kuri Jenoside kandi bagahora iteka batunga u Rwanda urutoki ngo turaje tubagenze nk’uko twabagenje ubushize. Uko byabaye ubushize murakuzi?”
Perezida Kagame kandi yerekanye neza aho ibi bibazo bikomerera ati “Sinzi niba mutegereje abo ubushize byahitanye ko aribo babyivugira. Ibyo nabyo bikongera, ibyo navugaga bituruka hanze, bikaba ko turi muri Congo gushaka amabuye y’agaciro.”
“Ko aricyo cyatumye dufitanye ibibazo na Congo, bikaba ko u Rwanda rwacu ari ruto dushaka kujya muri Congo kugira ngo turwagure. Impamvu zikaba nyinshi bagahimba impamvu ariko bakanyura iruhande rw’ikibazo kimwe bazi, bagizemo uruhare, kijyanye n’Interahamwe ziri hariya muri Congo, zari zaratujwe, zahawe imbunda, zigisha ari abari basanzwe, abashya, bagirwa Ingabo za Congo.”
“Loni ijya gushyira Ingabo za Monusco muri Congo, kuki barinze kuzishyirayo? Ariko kugeza n’ubu, iyo uvuga loni, ntabwo umuntu yumva neza icyo uba uvuga, cyangwa iyo uvuga Umuryango Mpuzamahanga…ni inde ukwiriye kuba abiryozwa? Birangira inzira yoroshye ibaye gushaka uwo babyegekaho, uwo akaba u Rwanda. Iyo uvuga u Rwanda uba uvuga iki gihugu cyacu gito, ariko iyo uvuze Umuryango Mpuzamahanga uba uvuga nde?”
Iyo tuza kuba turi muri Congo dushaka amabuye y’agaciro, twari kuba dukize inshuro 100 kurusha uko turi uyu munsi”
Perezida Kagame ati “Iyo tuza kuba turi muri Congo dushaka amabuye y’agaciro, twari kuba dukize inshuro 100 kurusha uko turi uyu munsi…nabajijwe inshuro amagana, bati u Rwanda ruri muri Congo. Hari ikintu cy’ingamba z’ubwirinzi twafashe kugira ngo duhangane n’ibibazo bituruka hariya. Igisubizo cyanjye kuri icyo kibazo, kuva kera, cyari niba umbajije niba turi muri Congo, ujya wibaza impamvu u Rwanda rwajya muri Congo, ibyo byaduha igisubizo utiriwe umbaza.”
Perezida Kagame yavuze ko iyo bamubajije icyo kibazo, baba bashaka ko avuga ngo Oya, hanyuma bitume ikibazo kijyanye n’impamvu hashyizweho ingamba z’ubwirinzi, bihinduka ko ntacyo zimaze, hanyuma habaho gusubiza Yego, bikaba byaba bivuze ko aricyo kibazo cyonyine Isi ihangana nacyo.
Yagarutse ku munsi yigeze kubazwa na CNN icyo kibazo akavuga ko atazi niba u Rwanda ruri muri Congo, avuga ko atari cyo gisubizo yari akwiriye gutanga, ariko ko cyari cyo gisubizo gikwiriye kitari kumujyana mu nkiko. Ati “Ni gute waburanisha umuntu udafite icyo azi?”
Yagarutse ku mvugo zibiba urwango zikwizwa n’abayobozi ba RDC
“Ikindi mbabwira, ku bijyanye n’imvugo z’urwango, ni gute muzibara? Niba Perezida wa Congo cyangwa se abayobozi b’izindi nzego, bavugira mu ruhame, bakavuga Jenoside, bakavuga ko biteguye gutera u Rwanda n’ibindi byinshi bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ibyo byo mubibara mute mu mibare?
Niba mutekereza ko hari bake bavuga izo mbwirwaruhame, hari miliyoni nyinshi zumva izo mbwirwaruhame, kandi muri bo, hari abajya muri ibyo bikorwa biteza umutekano muke u Rwanda.
Yasubije abamubaza ku mubare w’Interahamwe ziri muri RDC
“Inshuro nyinshi mpura na ba ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda cyangwa se ab’ahandi…iyo turi kuvuga iki kibazo cya Congo, kimwe mu bibazo babaza, gihora ari ukubaza ngo ni Interahamwe zingahe ziri muri Congo? FDLR ni bangahe? Ni nko kuvuga ngo mwabihinduye ikibazo kidasanzwe mu gihe bamwe bashaje, bafite imyaka 90. Ubwo niba uvuga ko bafite imyaka 90 ni ukuvuga ko bahari.
Kugira ngo ube ufite imyaka 90, niba ufite abana watoje, ukabashyiramo iyo ngengabitekerezo, bagahinduka abarwanyi ba FDLR, ni gute kuba ufite imyaka 90 bihinduka ko ntacyo bivuze.
Iyo bambajije ngo ni bangahe, igisubizo mbaha, ndababwira nti kuki mutabaza ingabo za Loni mwohereje hariya? Bakwiriye kubabwira umubare wabo n’icyo bakora.”
