Amakuru Politiki

U Rwanda rwagobotse Mozambique yibasiwe n’ibiza by’imvura

U Rwanda rwoherereje Mozambique inkunga y’ibiribwa n’imiti yo gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’imyuzure biheruka kwibasira iki Gihugu bigasiga abarenga ibihumbi 500 bibagizeho ingaruka zitandukanye.

Iyi nkunga ya toni 20 z’ibiribwa n’imiti yagenewe abagizweho ingaruka n’ibizi by’imvura yahagurutse i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Gashyantare 2026.

Mozambique yibasiwe n’ibiza byateye imyuzure, amazi arengera ubutaka bungana na kilometero kare ibihumbi 10, bituma ibikorwaremezo byinshi byangirika, n’ibikorwa byinshi ku buryo abantu hafi ibihumbi 500 mu Ntara zo mu Majyepfo zonyine zagezweho n’ingaruka zabyo.

Inyubako z’ingenzi zirimo ibitaro n’amashuri zarengewe n’amazi bituma abaganga n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima batangira ubutabazi bw’ibanze mu mavuriro y’agateganyo ashobora kwimurwa.

Umubano w’u Rwanda na Mozambique watangiye mu 1990, wongererwa imbaraga mu 2018 ubwo ibihugu byombi byashyiragaho Komisiyo ihuriweho yo guteza imbere ubufatanye.

Kuva muri Nyakanga 2021, inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zifatanya mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado yari yarahungabanyijwe bikomeye n’umutwe wa Ansar al Sunnah.

Kuva inzego z’umutekano zatangira gukorera muri Cabo Delgado, zirukanye ibyihebe, zibikura mu birindiro bihoraho byari byarashinze mu turere dutandukanye, bihungira mu mashyamba na ho zirabihasanga, zirabitsinsura.

Muri Kanama 2025, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Mozambique zavuguruye amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari no kurwanya iterabwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *