Imikino Politiki

Musanze: Ikipe ya Remera yinjiye 1/2 yihanije igihangage cya Muhoza mu Murenge Kagame Cup

Ikipe y’Umurenge wa Remera yatsinze iya Muhoza ibitego 2-0 mu mukino wayihesheje kwinjira muri 1/2 cy’irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 30 Mutarama 2026 ku Kibuga cy’i Nyakarambi.

Wari umukino w’ishyiraniro kuko Ikipe y’Umurenge wa Muhoza usanganywe ibigwi byo gutsinda iya Remera bihurira muri zone imwe ndetse mu bihe bitandukanye yagiye ikina imikino ya nyuma ku rwego rw’Igihugu.

Ibitego byose by’Ikipe ya Remera byabonetse mu gice cya kabiri cy’umukino kuko amakipe yombi yari yagiye mu kiruhuko ari ubusa ku busa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Twizerimana Clement, yashimye Ikipe yabo, abafana n’abakunzi bayo bakomeza kuyitera ingabo mu bitugu, avuga ko bazakomeza kwitegura kugira ngo bagere kure hashoboka.

Yagize ati “Ni ibyishimo byinshi kuko duteye indi ntambwe ituganisha mu cyiciro gikurikiyeho. Ndashimira abakinnyi b’ikipe yacu bitanze cyane, ndashimira abafana, abayobozi batandukanye bahagurutse bakatuba hafi.”

“Imikino nk’iyi ituma abaturage begerana n’abayobozi bagasabana ndetse bakiyumvanamo bigashimangira imiyoborere myiza Nyakubahwa Paul Kagame ahora adutoza. Tugiye kongera imyitozo kugira ngo tuzagere kure hashoboka n’ubwo tuzahura n’ibihangage bisanzwe bigera kure muri aya marushanwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza wasezerewe n’uwa Remera mu mukino w’umupira w’amaguru, Ntambara Alain, nawe yashimye imigendekere y’uyu mukino yizeza abakunzi b’imikino ko n’ubwo basezerewe bagiye gukomeza kwita ku yindi mikino Umurenge wabo ugikomeje kwitwaramo neza cyane cyane imikino y’intoki.

Mu yindi mikino y’umupira w’amaguru yabaye

Ikipe y’Umurenge wa Bosogo yatsinze iy’uwa Shingiro ibitego 5-2 ku Kibuga cya CAVEM Busogo

Ikipe y’Umurenge wa Kimonyi itsinda iy’uwa Muko ibitego 3-0

Ikipe y’Umurenge wa Kinigi itsinda iy’uwa Cyuve ibitego 3-1

Amakipe azakina 1/2 ni ay’Imirenge ya Kinigi, Busogo, Kimonyi na Remera.

Mu mupira w’amaguru kandi mu bagore Rwaza yatsinzwe na Remera 1-0, Kinigi itsinda Cyuve kuri penalite 4-3, Kimonyi itsindwa na Muko 1-0 naho Gataraga itsinda Shingiro 3-0 bakomeza amakipe ya Muko, Remera, Kinigi na Gataraga.

Mu butumwa bwahatangiwe muri iyi mikino, bwibanze ku kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza, kwirinda ibiyobyabwenge, kugira isuku, kwitabira umuganda usoza ukwezi kwa mbere na gahunda yo kwizihiza Umunsi w’Intwari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Twizerimana Clement, yashimye Ikipe ndetse n’abaturage bakomeje kuyishyigikira
Ibyishimo byari byinshi ku Ikipe ya Remera nyuma yo gutsinda iya Muhoza

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *