Amakuru Ubutabera

RIB yafunze batatu barimo Barafinda Sekikubo bakekwaho gutangaza ibihuha

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko rwataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet bakekwaho gutangaza ibihuha bishobira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Aba bose bafunzwe ku wa 29 Mutarama 2026, RIB yavuze ko ibyo bakurikiranyweho babinyujije ku miyoboro itandukanye ya YouTube.

Mu butumwa uru rwego rwanyujije kuri X, bwagiraga buti “RIB yafunze Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet bakurikiranweho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda babinyujije ku miyoboro itandukanye ya YouTube.”

“Abaregwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko, Kicukiro na Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bakurikiranweho.”

Bwakomereje bugira buti “RIB irongera kuburira abantu bose kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunyuranye n’amategeko kandi itazihanganira uwo ariwe wese uzikoresha mu gukora ibyaha.”

Muri Gashyantare 2020 na bwo RIB yahamagaje Barafinda Sekikubo Fred asabwa ibisobanuro ku byo yagombaga kubazwa, nyuma ajyanwa gusuzumirwa mu Bitaro by’indwara zo mu mutwe, Caraes Ndera.

Muri Werurwe 2020 RIB yatangaje ko ibisubizo by’ibitaro by’indwara zo mu mutwe, Caraes Ndera, byemeje ko Barafinda Sekikubo Fred afite uburwayi ku buryo yatangiye kuvurwa ndetse hemeza ko atakurikiranwa kubera ko arwaye.

Muri Nyakanga 2020 na bwo RIB yatangaje ko abaganga bemeje ko uburwayi bwa Barafinda Sekikubo Fred ari karande, isaba abakomeza kumukoresha ibiganiro bazi ko arwaye, kubihagarika.

Barafinda yakunze kugaragaza inyota yo kwiyamamariza kuyobora igihugu ariko inshuro zose yabigerageje mu 2017 na 2024 Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yasangaga atujuje ibisabwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *