Ikipe y’Igihugu ya Sénégal yegukanye Igikombe cya Afurika itsinze iya Moroc igitego 1-0 mu mukino Sénégal yikuye mu kibuga mu minota y’inyongera ikagaruka bigizwemo uruhare na Sadio Mané.

Ni mu mukino wa nyuma wabereye kuri Prince Moulay Abdellah Stadium mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026.
Ni umukino waranzwe n’ishyaka ryinshi cyane cyane ku Ikipe ya Morocco ariko ku munota wa kane Pape Gueye wa Sénégal atera ishoti ryakuwemo n’Umunyezamu wa Morocco, Yassine Bono ujya muri koruneri.
Ku munota wa 19, Rutahizamu Ayoub El Kaabi wa Morocco yazamukanye umupira, ariko awuhereza mugenzi we Ismael Saibari yamaze kurarira.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi nta yashoboye kureba mu izamu ry’indi ari ubusa ku busa.
Igice cya kabiri Morocco yagitangiranye imbaraga ndetse yiharira umupira kurusha Sénégal, ndetse ku munota wa 57 ihusha igitego cyari cyabazwe ku mupira Ayoub El Kaabi yohereje mu izamu ariko ujya hanze yaryo gato.
Muri iki gice, Pape Thiaw utoza Sénégal yashyize mu kibuga Abdoulaye Seck, Ismaila Sarr, Cherif Ndiaye na Ibrahim Mbaye ikuramo Antoine Mendy, Lamine Camara, Nicolas Jackson na Iliman Ndiaye.
Walid Regragui wa Morocco we yakuyemo Ayoub El Kaabi, Bilal El Khannouss na Adam Masina, ishyiramo Youssef En Nesyri, Oussama Targhalline na Jawad El Yamiq.
Sénégal yahise ishyira umupira mu izamu watewe n’umutwe na Abdoulaye Seck ariko umusifuzi w’umukino, Jean-Jacques Ndala, yemeza ko yabanje gusunika Achraf Hakimi.
Ku munota wa munani w’inyongera, El Hadji Malick Diouf yashyize hasi Brahim Díaz mu rubuga rw’amahina, Maroc ihabwa penaliti itavuzweho rumwe n’impande zombi.
Umutoza wa Sénégal, Pape Thiaw yategetse abakinnyi be gusohoka mu kibuga bakava mu mukino, Sadio Mané abyumvikanyeho na El Hadji Diouf yasabye bagenzi be kujya mu kibuga bakongera bagakina.
Penaliti yahawe Brahim Díaz, ariko ayitera mu maboko y’umunyezamu, Édouard Mendy, bituma byajya mu minota 30 y’inyongera
Ku munota wa 93, Pape Gueye yashyizemo igitego cya Sénégal nyuma yo kwirukankana umupira agatera ishoti rikomeye mu izamu rya Morocco.
Morocco yashatse uko yishyura iguma gukinira mu kibuga cya Sénégal ariko birananirana, umukino uhita urangira ari igitego 1-0, cyayihesheje Igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri kuko yagiherukaga mu 2021.
Achraf Hakimi yabaye myugariro w’irushanwa, Yassine Bono aba umunyezamu mwiza, Brahim Díaz ufite ibitego bitanu ahabwa igihembo cy’umukinnyi winjije ibitego byinshi. Sadio Mané ni we wabaye umukinnyi w’irushanwa.
Igikombe cya Afurika gitaha kizaba mu 2027, aho kizakinirwa muri Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko muri Tanzania, Kenya na Uganda.

