Amakuru Imikino

RPL: APR FC yanganyije na Al Merrikh SC 0-0 hakemangwa imisifurire

Ikipe ya APR FC yanganyije na Al Merrikh SC 0-0 mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona, RPL wabereye muri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru, imisifurire ivugisha benshi nyuma y’igitego cya APR FC cyanzwe.

Uyu mukino w’umunsi wa 15, Ikipe ya APR FC yakiriyemo iya Al Merrikh SC, amakipe yombi yawutangiranye intege nke ariko uko iminota yiyongeraga n’umukino warushagaho gushyuha.

Ku munota wa 74 APR FC yakoze impinduka Dauda Yussif asimbura Memel Raouf Dao na Denis Omedi winjiye mu kibuga asimbuye Mugisha Gilbert. Nyuma y’iminota itandatu ikipe ya Al Merrikh SC nayo yakoze impinduka ishyiramo Moussa Moise Camara winjiye asimbuye Razafimalo Gilles ,ari nako APR FC yinjizagamo Hakim Kiwanuka wasimbuye Djibril Ouattara.

Ku munota wa 87 ikipe ya APR FC yabonye igitego cyanzwe, ku mupira w’umuterekano Ruboneka Jean Bosco yahereje Dauda Yussif wateye ishoti rikomeye riruhukira mu izamu ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayemo kurarira.

Kwanga iki gitego ku musifuzi Jabo Aristote wo ku ruhande byakuruye impaka ndende haba mu kibuga no hanze yacyo kuko hari n’abafana ba APR FC banyuze aho FERWAFA ikorera berekana ko batishimiye imisifurire.

Kunganya uyu mukino, byatumye APR FC iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 33 aho ikurikiwe na Al Marrikh SC ku mwanya wa kane n’amanota 31 mu gihe isigaje gukina na Al Hilal SC naho Al Merrikh SC ikaba izakina na Rayon Sports tariki 21 Mutarama 2026 kuri Stade Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *