Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda uheruka kwegukana intsinzi mu matora y’umukuru w’Igihugu, amwizeza gukomeza umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku rukuta rwa X, kuri uyu wa 19 Mutarama 2026, yashimye Perezida Museveni ku kuba yarongeye gutorerwa kuyobora Uganda.
Ati “Ndakwifuriza ibyiza hamwe n’abaturage ba Uganda, mu gihe ukomeje gukorera igihugu cyawe ku bw’iterambere ry’abaturage. Niteguye gukomeza kubona umubano n’ubutwererane bikomeye kandi bitanga umusaruro hagati y’ibihugu byacu byombi.”
Museveni yegukanye manda ya karindwi, binyuze mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 15 Mutarama. Yatsinze ku majwi 71,6%, ahigika abandi bakandida barindwi bari bahatanye barimo Robert Kyagulanyi wamenyekanye nka Bobi Wine, wabonye 24,72%.
Umubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe kirekire ushingiye ku mateka, umuco, ubutwerererane na gahunda z’ubukungu zitandukanye ndetse byarenze aho abaturage bakajya bashyingiranwa.
