Ikigo gishinzwe itumanaho muri Uganda, UCC, cyatangaje ko kuva ku wa 13 Mutarama 2026 internet rusange igomba guhagarikwa kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza igihe hazasohokera irindi tangazo hirindwa abashobora kubangamira amatora.
Mu itangazo cyasohoye kuri uyu wa 13 Mutarama 2026, cyasabye ibigo by’utumanaho byose guhagarika internet, kutagurisha simcard nshya n’ibindi bikorwa byose by’itumanaho kugira ngo hirindwe abantu bashaka kwica amatora ateganyijwe ku wa 15 Mutarama uyu mwaka.
Cyagize kiti “Izi ngamba ni izo gukumira ikwirakwizwa ry’amakuru atari yo, ibihuha, ibikorwa byo kwica amatora ndetse n’ibindi bikorwa bishobora guhungabanya abaturage bigatuma amatora atagenda neza.”
Muri iki gihe imbuga zose nka Facebook, Instagram, Whatsapp, Telegram n’izindi zizaba zihagaritwe, nta Email zemerewe koherezwa, nta mashusho azashyirwa ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube, n’ibindi.
Muri icyo gihe, inzego z’ubuvuzi, ibigo bya leta bitandukanye, serivisi za banki, inzego z’ubwikorezi zo zizaba zifite internet ariko zigenzurwa.
Amatora y’umukuru w’Igihugu n’ay’abadepite muri Uganda ateganyijwe ku wa Mutarama 2026, abakandida bose bategetswe kurangiza ibikorwa byo kwiyamamaza ku wa 13 Mutarama uyu mwaka, azitabirwa n’abarenga miliyoni 21,7 muri bo abagore ni 52% n’abagabo 48%.
