Amakuru Imikino

APR FC yongeye kwandagaza Rayon Sports iyitsinda 4-1 ku gikombe kiruta ibindi

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, yegukanye Rwanda Super Cup 2025 nyuma yo gutsinda itababariye Ikipe ya Rayon Sports ibitego 4-1 kuri Stade Amahoro yari yakubise yuzuye abafana.

Mu mukino wahuruje ababatari bake biganjemo abafana b’aya makipe arusha abandi abafana mu Gihugu kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026, Ikipe ya APR FC yatsinze iya Rayon Sports iyirusha cyane.

Uyu mukino, wabanjirijwe n’uwahuje abagore maze Rayon Sports WFC yegukana igikombe nyuma yo gutsinda Indahangarwa WFC ibitego 4-0 byatsinzwe na Mukagatete Emelyne, Coralie Odette Elsie Eyeang Nguema, Ukwinkunda Jeannette ‘Jiji’ na Niyonshuti Emerance.

Umukino wakurikiyeho ni uwa APR FC na Rayon Sports maze Ikipe y’Ingabo iwinjiramo vuba kuko ku munota wa 19 William Togui yatsinze igitego cya mbere naho Ronald Ssekiganda ku munota wa 43 atsinda icya kabiri bajya kuruhuka ari ibitego 2-0 bya APR FC.

Mu gice cya kabiri abatoza bombi bakoze impinduka, Rayon Sports ikuramo Serumogo Ally na Sindi Paul Jésus bahise basimburwa na Habimana Yves na Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange.’

APR yo yakuyemo Memel Dao wahise asimburwa na Ruboneka Bosco, bageze ku munota wa 69 Dauda Yussif atsinda igitego cya gatatu ku mupira yakuye hagati aca muri ba myugariro ba Rayon Sports kugeza awushyize mu rushundura.

Nyuma yo gutsinda igitego cya Gatatu, APR FC yongeye gukora impinduka ikuramo Mugisha Gilbert na William Togui, basimburwa na Mamadou Sy na Denis Omedi na Bruno Ferry utoza Rayon Sports, akora impinduka akuramo Pizzalo na Ben Aziz Dao basimbuwe na Ishimwe Fiston na Ganijuru Elie.

Ku munota wa 85, ikipe y’Ingabo yakoze impinduka za nyuma ikuramo Djibril Quattara na Niyomugabo Claude, basimbuwe na Bugingo Hakim na Hakim Kiwanuka.

Mu minota itanu y’inyongera, Ndikumana Assouman yabonye igitego kimwe cya Rayon Sports na APR FC ibonamo icya kane biyihesha intsinzi bidasubirwaho yegukana igikombe kiruta ibindi mu Rwanda.

Ikipe y’Ingabo yahembwe imidari ya Zahabu, igikombe ndetse ihabwa Miliyoni 20 Frw cyo kimwe na Rayon Sports WFC yegukanye igikombe mu Bagore.

Ikipe zabaye iza Kabiri yaba mu Bagabo no mu Bagore, zahembwe imidari ndetse zihabwa Miliyoni 10 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *