Bamwe mu baturage n’abashoramari mu by’ubwikorezi bakoresha umuhanda Musanze-Vunga, barataka ibihombo baterwa no kuba uwo muhanda udatunganyije neza kandi ufatiye runini tumwe mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba.
Uyu muhanda wifashishwa mu migenderanire n’ubuhahirane mu Turere twa Musanze, Gakenke, Nyabihu, Ngororero na Muhanga.
Unyura kandi muri Vunga, ahantu hazwi cyane kuko ibihingwa bihera bituma ubuzima bw’abatuye Imijyi ya Musanze na Muhanga ndetse no mu bindi bice bugenda neza kuko bakungahaye ku bihingwa hafi ya byose biboneka mu Gihugu.
Isoko rya Vunga, ribonekamo ku bwinshi ibitoki, amateke, inyumbati, ibishyimbo, ibigori, urwagwa, inanasi, ibihaza, ibisheke n’ibindi bigatuma hafatwa nk’ibihaha bya Musanze kuko usanga urujya n’uruza rw’ubuhahirane.
Muri ako gace kandi hariyo Ibitaro bya Vunga hakaboneka n’umucanga wa Giciye wifashishwa mu bwubatsi bw’imijyi hafi ya yose mu Gihugu ndetse ukajyanwa no mu bihugu by’abaturanyi.
Ibi bituma umuhanda waho ukoreshwa cyane ku buryo nta minota itatu yashira hatanyuze imodoka zirimo amakamyo atwara umucanga, izitwara abantu mu buryo bwa rusange, iz’a ayobozi n’abikorera, moto n’amagare ku bwinshi biwutera kwangirika kenshi.
Ibyo nibyo abawukoresha baheraho basaba ko wasanwa kuko ibinogo birimo bituma ubwikorezi bugorana bagahora bakoresha ibinyabiziga byabo byangiritse, gutwara imizigo mike kubera ko aheshi basunika, guhendwa n’urugendo kubera imiterere y’umuhanda wangiritse.
Umwe muri bo ni umushoferi utwara imodoka itwara abagenzi, yagize ati ” Namwe murabyibonera umuntu umuhanda wangiritse, ubu buri minsi itatu nkoresha imodoka bikantwara umwanya n’amafaranga mba narakoreye irayisubiza yakwiye kuba antungira umuryango.”
“Wibeshye ukamara icyumweru udakoresheje imodoka watungurwa no kubona itangiye guta ibyuma mu nzira. Nibadufashe bajye bahozamo abakozi basibe bino binogo.”
Undi utwara umucanga we yagize ati “Uyu muhanda urakoreshwa cyane kandi turasora. Turifuza ko wakorwa ugashyirwamo kaburimbo cyangwa ukajya usubirwamo ibi binogo bigasibwa kuko biduteza impanuka cyane.”
Nzigira Jean nawe ati “Nk’ubu njye nzi abantu bafite imodoka bo mu Mirenge yacu ya Shyira na Rugera, ariko bahitamo kujya kwiturira za Kigali na Musanze. Tubonye umuhanda wa kaburimbo byo byaba ari iterambere twakishimira.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko ikibazo cy’uyu muhanda bagiye kugikemura bongera gusiba ibyo binogo kugira ngo borohereze abawukoresha ariko ko hari na gahunda yo kuwushyiramo kaburimbo aribwo kizakemuka burundu.
Ati ” Uriya muhanda urakoreshwa cyane ndetse no mu kwezi kwa cumi twari twashyizemo abakozi basiba ibinogo byari birimo. Tugiye kongera dushyiremo abandi bongere babisibe kuko turabizi urakoreshwa cyane.”
Yakomeje agira ati “Ubundi hariho gahunda yo kuwushyiramo kaburimbo ituruka Cyanika muri Burera igakomeza Musanze-Nyabihu ikazagera i Muhanga nibwo tuzabona igisubizo kirambye ariko ubu turaba dukoresha uburyo bwo kuwusana.
Abakoresha uyu muhanda cyane bavuga ko nuramuka wubatswe uzabafasha guhahirana hagati y’Uturere tw’Intara y ‘Amajyaruguru n’Intara y’Iburengerazuba, ndetse ngo n’Abanyarwanda baturuka muri izo Ntara bashaka kujya mu Burundi byaborohera ntibazongere kujya babanza kuzenguruka i Kigali.


