Amakipe ya AS Kigali na Rutsiro FC yasoje imikino ibanza anganya 0-0, naho AS Muhanga itsindwa na Gicumbi FC ibitego 3-2 zisoza zidahagaze neza.
Usibye Ikipe ya AS Muhanga ya 17 n’amanota 12 isigaje umukino uzayihuza na Al-Hilal SC, Gicumbi FC yo yasoje imikino ibanza kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026 iri ku mwanya wa 10 n’amanota 21.
Ikipe y’Umujyi wa Kigali yakomeje kuba ku mwanya wa 14 n’amanota 16, mu gihe iy’Akarere ka Rutsiro ari iya 15 n’amanota 14 kandi nazo zasoje imikino ibanza ya Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League.
Mu mukino wahuje AS Muhanga na Gicumbi FC, Ikipe ya Gicumbi yinjiye neza mu mukino kuko yabonye igitego cya mbere ku munota wa 12 gitsinzwe na Lola Kanda Moïse.
Ku munota 31, Gédéon Foura wa AS Muhanga yishyuye iki gitego ariko ku munota wa 45 Rubuguza Jean Pierre ashyiramo icya kabiri cya Gicumbi FC yagiye mu karuhuko iyoboye ku bitego 2-1.
Ku munota wa 68 w’igice cya kabiri, Tuyihimbaze Gilbert wa AS Muhanga yashyizemo igitego cya kabiri, gusa Rubuguza wari mwiza muri uyu mukino ashyiramo icy’agashinguracumu cya gatatu ku munota wa kabiri w’inyongera kuri 90 y’umukino.
