Abantu 18 bari bugamye imvura mu mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma bakubiswe n’inkuba icyenda muri bo bahita bahasiga ubuzima abandi batandatu barakomereka harimo n’abahungabanye.
Aya makuba yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 04 Mutarama 2026, ahagana Saa Kumi n’Imwe n’igice z’umugoroba, mu Murenge wa Jarama, ku nkengero z’igishanga cy’Akagera hafi y’umupaka w’u Burundi.
Abaturage bari bahinguye imvura iragwa bajya kugama, mu nzu ikoreshwa y’abarinda icyambu cy’Umugezi w’Akagera ndetse n’abahakorera ibikorwa by’ubworozi, inkuba iza bakubita icyenda barapfa batandatu barakomereka banagira ihungabana.
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Pudence Rubingisa, yabwiye RBA ko ibi ibintu ari ubwa mbere byari bibaye muri aka gace.
Ati “Ni ubwa mbere bibaye, twasabye n’abahanga ngo baturebere icyayikuruye kuko yari ifite imbaraga nyinshi. Mu bantu 15 yakubise, icyenda bahise bapfa, na ho batandatu bakaba bakomeretse abandi barahungana, ubu inzego z’ibanze zatangiye gukora ubutabazi.”
Inkangu n’inkuba biri mu biza biteza impfu nyinshi kuko hagati y’umwaka wa 2016 na 2023, inkangu zishe abantu 449, mu gihe inkuba zo zahitanye 379.
Abishwe n’inkuba uyu munsi, bajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kibungo, hanategurwa uko bazashyingurwa bafatanije n’Akarere ka Ngoma ndetse n’imiryango yabo, naho abakomeretse bo bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.
Raporo y’ubushakashatsi ku biza yo mu 2024, yagaragaje ko u Rwanda rufite ahantu hagera kuri 326 hafite ibyago byo kwibasirwa n’ibiza bikomoka ku mpamvu karemano, muri ho ahagera kuri 134 hafite ibyago biri ku rwego rwo hejuru byo kuba hakwibasirwa n’ibiza.
