Iby’Umuhanzi “Yampano” bikomeje kuvugisha benshi nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hongeye kunyuzwa amashusho y’urukozasoni uyu muhanzi ari kumwe n’undi mukobwa wambaye ubusa buri buri, agatangaza ko yatandukanye n’umukunzi we bigeze kugaragarana mu yandi mashusho batera akabariro.
IGIHE dukesha iyi nkuru, cyanditse ko ayo mashusho yandi bivugwa ko yafatiwe mu cyumba cya hoteli, agaragaza Yampano ari kuvugana n’umuntu utazwi kuri ‘Video call’ hanyuma akaza guhindukiza camera akamwereka umukobwa bari kumwe mu cyumba cya hoteli yambaye ubusa buri buri.
Nyuma yo gusakazwa kw’ayo mashusho, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Yampano yanditse amagambo agaragaza ko atishimiye ibihe arimo ndetse yicuza kugira inshuti zamuhemukiye zirimo n’umukunzi we aca amarenga ko bamaze gutandukana.
Yagize ati “Ndashimira Imana yatumye ndangiza umwaka wa 2025 ndi amahoro, nubwo utari woroshye. Nahuye na byinshi bihahamura umutima wanjye ibabazo by’urusobe ku buryo iyo hataba imbaraga zawe Mwami ubu mba ndi ahandi, warakoze kunyereka abantu bihinduranya nk’inzoka, inshuti zuzuye uburyarya zose wazegejeyo kugeza no kurushako rwajye (umukunzi we) ariko nemeye ukuri niga kubyakira.”
Yampano yashimiye Imana yamubaye hafi muri ibi bihe byari bimugoye, icyakora yizeza abakunzi be ko umwaka wa 2026 agiye kuwinjiramo ari mushya.
Ati “Ubu ndinjira mu mwaka wa 2026 ndi mushya, ndi njyenyine, ariko mfite amahoro. Niringiye Imana, niteguye gutangira ubuzima bushya, niga ku byabaye. Mwami yobora inzira zanjye, unyegereze ibyiza, kandi ukomeze umpe amahoro.”
Aya mashusho ya Yampano yongeye kujya hanze mu gihe abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, Ishimwe François Xavier na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta bari kuburana ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, nyuma y’uko baketsweho uruhare mu gusakaza ayagiye hanze Yampano ari gutera akabariro n’umugore we.
Inyandiko ya Yampano hari aho imugaragaza nk’uwishimira ko Imana yigijeyo abantu bose b’indyarya kugeza no ku mugore we (uwo yise urushako) ibica amarenga ko bashobora kuba baratandukanye.
Abantu batari bake, bagaragaje amarangamutima yabo ku bikomeje kuvugwa kuri Yampano ariko umubare munini wamunengaga uburyo amashusho ye ahora ashyirwa hanze bakamushinja kubigiramo uruhare ndetse hari n’abasabaga RIB ko yatangira kubikurikirana.
