Amakuru Ubuzima

Abana bo mu Rwanda bagiye kujya bakingirwa Hépatite B bakivuka

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, yatangaje ko abana bo mu Rwanda bakivuka bazajya bahabwa urukingo rw’indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B [Hépatite B].

Bivuze ko uru rukingo ruzajya ruhabwa umwana wese uvutse bitarenze amasaha 24 mu rwego rwo kumwongerera ubudahangarwa bumurinda kwandura iyi ndwara y’umwijima no kuzahazwa na yo.

Indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B ni indwara iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa virusi kandi abantu benshi bayirwara baba barayanduye bavuka bayandujwe n’ababyeyi.

Mu itangazo, RBC, yashize ahagaraga, ivuga ko ibigo nderabuzima byoze byamaze guhabwa ubushobozi n’ibikoresho bizifashishwa kugira ngo gahunda yo gutanga urukingo rw’indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B izashyirwe mu bikorwa neza.

Iti “Kugira ngo iyi gahunda izashyirwe mu bikorwa neza, ibigo nderabuzima byose byo mu gihugu byahawe ubushobozi n’ibikoresho bizabafasha kubika neza no gutanga inkingo z’iyi ndwara ku mwana wese wavutse mu gihe kitarenze amasaha 24 ndetse n’uwaba yavukiye hanze y’ivuriro agafashwa. Abaganga kandi bahawe amahugurwa ahagije ku buryo bwo gutanga inkingo.”

RBC ivuga ko mu bana bandura iyi ndwara bakivuka, 95% bibaviramo uburwayi bw’umwijima budakira ari byo bishobora kuba intandaro yo kurwara urushwima na kanseri y’umwijima, ikagaragaza ko guha umwana urukingo akimara kuvuka ari bwo buryo bwonyine bwizewe bwo kumurinda kuba yakwandura iyi ndwara.

Ku Isi, habarurwa abantu basaga miliyoni 296 barwaye indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B budakira kandi buri mwaka ihitana abarenga miliyoni imwe.

Mu Rwanda ho, imibare igaragaza ko abarwaye indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B bangana na 0,26% kandi hari intego yo kurandura burundu iyi ndwara mu 2030.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *