Polisi yo muri Ghana yataye muri yombi Evans Eshun, uzwi cyane ku izina rya Ebo Noah, wifashishije imbuga nkoranyambaga akamamaza ubuhanuzi bw’uko Isi igiye kurangira agashishikariza abaturage guhungira mu nkuge yari yarubatse.

Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 31 Ukuboza 2025 bikozwe n’Urwego rwa Polisi ya Ghana rushinzwe kugenzura ibikorwa bigize ibyaha binyuzwa mu ikoranabuhanga.
Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Polisi ya Ghana, rigaragaza ko ifatwa rye riri mu murongo w’ingamba zihoraho zo gukurikirana no gukumira ibikorwa byo kuri internet by’umwihariko mu gihe mbere gato y’amasengesho ya nijoro asoza umwaka.
Riti “Ifatwa rye ryakozwe mu rwego rw’ingamba Polisi isanzwe ifite zo gukurikirana no kurwanya ibikorwa bica mu ikoranabuhanga, cyane cyane mu gihe cyabanziriza amasengesho yo ku ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2025.”
Ifatwa rya Ebo Noah, rifitanye isano n’ibyo imaze igihe yiyama abantu bakoresha imvugo cyangwa ubuhanuzi bushobora guteza ubwoba mu gihugu cyangwa guhungabanya ituze rusange.
Ebo Noah yaramamaye cyane muri Ghana n’ahandi muri Afurika nyuma yo kubaka ubwato bunini yise inkuge akayiha izina rya ‘Ebo Noah Ark’, avuga ko yabitegetswe n’Imana.
Yavugaga ko biri mu rwego rwo gutegura ubuhungiro bw’imyuzure ikomeye yari iteganyijwe gutangira kuri Noheli ku wa 25 Ukuboza 2025, ngo yagombaga kumara imyaka itatu igamije kurimbura Isi.
Mbere ya Noheli abantu batangiye kuza muri iyo nkuge bazanye n’ibyabo bategereje ko umwuzure uba gusa baje gutungurwa no kuba kuri Noheli ya 2025 nta kintu na kimwe kijyanye n’uwo mwuzure cyabaye, ndetse no mu minsi yakurikiyeho.
Ebo Noah yavuze ko uwo mwuzure utabaye kuko ngo yakiriye irindi hishurirwa nyuma y’amasengesho n’iminsi yo kwiyiriza, avuga ko Imana yamuhaye igihe cy’inyongera cyo gukomeza kubaka indi nkuge.
Polisi ya Ghana yasabye abaturage gutuza no kwirinda gukwirakwiza ibihuha, ivuga ko iperereza rikomeje kandi ko hazatangwa andi makuru kuri Noah nyuma.
