Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 ifata umwanya wa kane n’amanota 20 muri Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League ikomeje kuyoborwa na Police FC by’agateganyo.
Mu mukino w’umunsi wa 12 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa gatanu tariki 19 Ukuboza 2025.
Muri uyu mukino, ikipe ya Rayon Sports yatangiye neza umukino kurusha Gorilla ndetse ubona ko itanga ibimenyetso byo gushaka igitego cyo kuyobora umukino hakiri kare gusa abasore ba Bugesera FC nabo bihagagararaho.
Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Emery Bayisenge ku munota wa 21 na Ndayishimiye Richard ku munota wa 65 kuri Coup-franc yari hafi y’izamu.
Ku munota wa 35 nibwo Ikipe ya Gorilla FC yishyuye igitego yari yatsinzwe na Rayon Sports ku gitego cyatsinzwe na Nduwimana Franck, ku mupira yinjiranye aturutse iburyo, awohereza mu izamu, umunyezamu Kouyate wa Rayon Sports ananirwa kuwugarura.
Nyuma yo gutsinda Gorilla FC, Ikipe ya Rayon Sports yahise ifata umwanya wa kane n’amanota 20 naho Gorilla FC yo iguma ku mwanya wa 10 n’amanota 15.
Uyu mukino warebwe n’Uumutoza mushya wa Rayon Sports, Bruno Ferrry ugomba gukomezanya nayo nk’umutoza mukuru mu gihe cy’amezi atandatu.
