Impunzi z’Abanye-Congo zahunze imirwano yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ziri mu Nkambi y’agateganyo ya Gatumba mu Burundi zugarijwe n’ibibazo by’ubuzima biromo inzara na Cholera bimaze guhitana abarenga 40 muri bo.
Izi mpunzi zibarirwa mu bihumbi birenga 30, ni zimwe mu zahunze ubwo Ingabo z’Umutwe wa AFC/M23 zatangizaga urugamba rwo kubohora abari barazengerejwe n’ibibazo by’umutekano zaterwaga n’ingabo za FARDC, iz’Uburundi, Wazalendo na FDLR.
Nk’uko Radio Okapi yabitangaje, ku wa 18 Ukuboza 2025, Visi Meya wa Uvira uri mu bahungiye mu Burundi, Kifara Kapenda, yatangarije Abanye-Congo baba muri iki gihugu ko izi mpunzi zishwe n’indwara ya Cholera iterwa n’umwanda ndetse n’inzara.
Yagize ati “Abantu umunani bapfuye ku wa 18 Ukuboza gusa, batanu bapfa ku munsi wabanje, muri rusange mu minsi 10 hapfuye abarenga 40 bitewe na Cholera n’inzara. Turasaba Leta n’imiryango mpuzamahanga ko bagena ubufasha aba bantu badakomeza gupfa.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR, ryatangaje ko kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 16 Ukuboza, u Burundi bwakiriye impunzi z’Abanye-Congo zirenga ibihumbi 82, zaturutse mu bice birimo Kamanyola, Luvungi, Katogota no mu Mujyi wa Uvira.
