Amakuru Politiki

Bazivamo yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi 

Bazivamo Christophe yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FPR – Inkotanyi mu mavugurura mashya yakozwe mu miterere n’imiyoborere y’uyu muryango asimbura Gasamagera Wellars yungirizwa na Gasana Karasanyi Stephen.

Mu mavugurura y’uyu Muryango, yemejwe n’abanyamuryango bitabiriye Inama Nkuru ya 17 y’Umuryango FPR – Inkotanyi, yo kuru uyu wa 19 Ukuboza 2025 yateraniye ku cyicaro gicuru cy’uyu Muryango i Rusororo.

Muri ayo mavugurura y’Umuryango yeneje ko abagize bagomba kuba bagizwe na ba visi perezida babiri naho mu bunyamabanga naho bakaba babiri.

Hemejwe kandi abagize Komite Nyobozi bashya aribo Uwimana Consolée nka Visi Perezida wa mbere; Kayisire Marie Solange yemejwe ko ari Visi Perezida wa Kabiri.

Bazivamo Christophe wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru asimbuye Gasamagera Wellars naho Gasana Karasanyi Stephen yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru wungirije.

Yagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa EAC guhera mu 2016. Mbere yaho yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya EAC (EALA) ndetse yabaye mu myanya itadukanye muri Guverinoma mu Rwanda kuva mu Ugushyingo 2002 kugeza muri Gicurasi 2011.

Yayoboye minisiteri zitandukanye zirimo iy’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, iy’Ibidukikije, iy’Ubuhinzi n’Ubworozi, n’Amashyamba na Mine.

Amb Bazivamo yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, kuva muri Kamena 2000 kugeza muri Ugushyingo 2002 ndetse kandi yabaye Perefe wa Perefegitura ya Gitarama kuva muri Werurwe 1999 kugeza muri Gucurasi 2000.

Uwimana Consolée we wemejwe nka Visi Perezida wa mbere w’Umuryango FPR-Inkotanyi, ku wa 12 Kamena 2024 ni bwo yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yari asanzwe ari Vice Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi kuva mu 2023, akaba yarakoze n’indi mirimo inyuranye.

Yabaye Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, kuva mu 2003 kugeza mu 2013. Yinjiye muri Sena y’u Rwanda ari mu bantu umunani bashyizweho na Perezida wa Repubulika.

Kayisire Marie Solange wemejwe nka Visi Perezida wa Kabiri w’Umuryango FPR-Inkotanyi, ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu kuva muri Kanama 2023.

Kayisire yabaye Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri kuva muri Kanama 2017, mu 2020 agirwa Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi.

Gasana Karasanyi Stephen wemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango FPR-Inkotanyi asanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare kuva mu 2021. Yize ibijyanye n’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda.

Uwimana Consolée yemejwe nka Visi Perezida wa mbere w’Umuryango FPR-Inkotanyi
Kayisire Marie Solange wemejwe nka Visi Perezida wa Kabiri w’Umuryango FPR-Inkotanyi
Bazivamo Christophe yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FPR-FPR-Inkotanyi asimbuye Gasamagera Wellars
Gasana Karasanyi Stephen yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru wungirije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *