Amakuru Imyidagaduro

Umuhanzi Shaffy yapfushije umuvandimwe we asubira muri Amerika adaciye i Kampala

Umuhanzi w’Umunyarwanda ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Kalisa Uzabumwana Sharif uzwi nka Shaffy, yapfushije umuvandimwe we bituma asubira muri Amerika atageze Kampala aho yari ategerejwe gukorera ibitaramo bitatu.

Umuvandimwe wa Shaffy witabye Imana ni Mukuru we yitwa Amani Kalisa wari aherutse kurushinga mu Rwanda mu mpeshyi ya 2025.

Amakuru aturuka mu bazi uyu Muryango, avuga ko icyahitanye uyu mugabo kitaratangazwa kuko ngo nta burwayi yigeze agaragaza ahubwo bwakeye bagasanga yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Ukuboza muri Amerika.

Ibi byatumye Umuhanzi Shaffy asubira muri Amerika kuko mukuru we arashyingurwa uyu munsi mu mihango ya kislamu ku isaha ya saa munani muri Phoenix Arizona.

Byari biteganyijwe ko Shaffy azagera i Kampala muri Uganda tariki 19 Ukuboza 2025, hanyuma asoze uru ruzinduko ku Cyumweru tariki 21 Ukuboza 2025 amaze gukora ibitaramo yari yateguye.

Shaffy, wamamaye mu ndirimbo nka “Akabanga”, ashimangira ko Uganda ari isoko ry’umuziki ufite imbaraga, kandi ko gutaramirayo bizamufasha gusobanukirwa neza n’uko umuziki we wakirwa n’abafana bo hanze y’u Rwanda.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *