Amakuru Umutekano

Sudani: Abantu 104 bishwe n’ibitero bya drone mu Ntara ya Kordofan 

Inzego z’ubutabazi zatangaje ko abantu 104 baguye mu bitero bya drone mu Ntara ya Kordofan mu gihe imirwano hagati y’Ingabo za Leta na Rapid Support Force, RSF, ikomeje gukaza umurego ndetse n’ibikorwa remezo bikomeje kwangizwa.

Ibitero byahitanye benshi byabereye ku Ishuri ry’incuke n’ibitaro mu Mujyi wa Kalogi uherereye mu Majyepfo ya Kordofan, ahaguye abantu 89 barimo abana 43 n’abagore 8.

Ingabo za Leta zahise zitangaza ko ibyo bitero byagabwe n’Umutwe wa Rapid Support Force, RSF, mu ntambara igiye kumara imyaka itatu bose baharanira ubutegetsi nyuma yo kutumvikana kwakurikiye ihirikwa rya Perezida Omar Al Bashir.

Hari nyuma yo kutumvikana hagati y’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Leta, Gen. Abdel-Fattah Burhan, n’uwahoze ari umwungiriza we Gen. Mohammed Hamdan Dagalo, uzwi cyane ku izina rya Hemedti, usigaye uyobora umutwe wa Rapid Support Forces.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Volker Turk, yatangaje ko “atewe inkeke n’imirwano ikomeza gukaza umurego kandi ko kugaba ibitero ku bikorwa by’ubuvuzi binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.”

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nabwo Ishami ry’itumanaho mu Muryango w’Abibumbye ryatangaje ko abasirikare batandatu bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani bishwe barashwe bombe ya drone aho bari bari ku birindiro byabo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *