Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko dosiye y’ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri {Animateur} mu Kigo cya Saint Trinity de Ruhango, ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abanyeshuri babiri bo muri iryo shuri yongewemo n’abandi barimo n’umubikira.
Ku itariki ya 7 Ukuboza 2025, ababwira ko bagiye kuganira ku myitwarire yabo, ariko bikaza gukekwa ko ari uburyo yakoresheje ngo abone uko abasambanya, ababeshya ko abababarira ntibahanwe.
Kuri ubu dosiye yamaze gushyikirizwa Ubugenzacyaha, yongeweho umubikira wari ushinzwe imyitwarire, umuyobozi ushinzwe amasomo ndetse n’umuyobozi mukuru w’Ikigo bakurikiranyweho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yahamirije IGIHE ko bigayitse kubona abashinzwe kurinda abana ari bo babahohotera.
Ati “Ntabwo bikwiriye kandi biragayitse kubona bamwe mu bashinzwe kurinda no kurengera umwana ari bo bafatirwa mu byaha bikomeye byo kubahohotera. Naho abana bahohotewe bagerageje kubivuga ugasanga bihishirwa kugira ngo ishema n’ubwamamare bw’ikigo cy’ishuri butangirika.”
RIB yihanangirije abantu bose bafite imico nk’iyo ko bakwiriye kuyireka bitaba ibyo bagakurikiranwa n’amategeko.
Igitabo cy’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 14, iteganya ko umuntu mukuru usambanya umwana iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye abandi bakurikiranyweho, ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 243 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ugihamijwe ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 100 Frw n’ibihumbi 300 Frw.
Ku cyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome hari aho itegeko rivuga ko iyo icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye kigiye gukorwa cyangwa cyakozwe ku mwana, ibihano bivugwa mu gika cya 2 n’icya 3 by’iyi ngingo byikuba kabiri.
