Ubushakashasti bwa karindwi ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, DHS 7, bw’umwaka wa 2025, bwagaragaje ko igipimo cy’igwingira mu bana cyagabanyutse kikagera kuri 27% kivuye kuri 33% cyari kiriho mu 2020.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byamuritswe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurirashamibare, NISR, kuri uyu wa 17 Ukuboza 2025 bukorwa nyuma y’imyaka itanu.
Mu bipimo by’ingenzi byavuye muri ubu bushakashatsi, NISR yagaragaje ko igipimo cy’uburumbuke mu Banyarwanda kigeze ku bana 3,7 ku mugore umwe, kivuye kuri 4,1 mu 2020. Ni ukuvuga ko umugore wo mu Rwanda abyara nibura abana 3,7 kugeza acuze.
Uturere tukigaragaramo igwingira ku gipimo cyo hejuru ni Gicumbi riri 38,8%, Burera 37,6% na Ngororero 35,5%, dusanzwe n’ubundi tugaragara mu turere igwingira rihora hejuru.
Abana bahabwa inkingo zose z’ibanze bavuye kuri 96% bagera kuri 94%, aho mu mijyi biri kuri 93% mu gihe mu cyaro ari 95%. Ni mu gihe abahabwa inkingo zose nk’uko biteganwa n’inzego z’ubuzima mu Rwanda bari kuri 82%, aho mu mijyi ari 85% mu cyari bakaba 80%.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko muri rusange imibare y’ubu bushakashastsi yerekana ko akazi kakozwe gatanga umusaruro, nubwo hakiri urugendo tugomba gukorwa na buri wese.
Ati “Hari gahunda yo kwihutisha kurwanya igwingira yatangiye mu 2023, itangira gushyirwa mu bikorwa umwaka ushize, iri kwihutishwa…ibi rero batweretse nta bwo bishobora kutwereka umusaruro w’ibyo, kuko batwerekaga ibyo mu gihe cyahise, umusaruro w’ibyo uzagaragara mu bihe biri imbere, harimo igi rimwe ku mwana, harimo gukwirakwiza amazi meza n’ibindi.”
Umuyobozi Mukuru wa NISR, Ivan Murenzi, yavuze ko amakuru akubiye muri ubu bushakashatsi agaragaza ko mu bintu hafi ya byose hari intambwe igenda iterwa, ariko ko ibintu bireba imibereho y’abantu bitaba bihagije kugira ngo uve ku rwego rumwe urekere aho, ukwiye gukomeza utera intambwe.
Yongeyeho ati “Ibyo icyo bivuze ni ukuvuga ngo hari intego igihugu kiba gifite ariko noneho twebwe nk’ikigo cy’ibarurishamibare tukagaragaza aho bigeze, bikabafasha kongera kwisuzuma, ese birasaba iki? Niba izi mbaraga zaradufashije kugera kuri uru rwego, kugira ngo tugere ha handi birasaba iki?”
Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.
Bwerekana ko muri bo harimo abagera ku 9% bagwingiye ku buryo bukabije, 1% we agaragaza ibiro bike ugereranyije n’uburebure, abagera ku 8% bari munsi y’ibiro bisabwa ugereranyije n’imyaka bafite, mu gihe 6% bafite ibiro byinshi.
