Ubushakashasti bwa karindwi ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, DHS 7, bwo muri uyu mwaka bwagaragaje ko abangavu baterwa inda biyongereye bakagera kuri 8% bavuye kuri 5% mu 2020.
Byatangajwe kuri uyu wa 17 Ukuboza 2025 n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurirashamibare, NISR, ubwo cyamurikaga ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwakozwe ku nshuro ya karindwi, bugaragaza uko ubuzima bw’abaturage buhagaze mu bijyanye n’uburumbuke, kuboneza urubyaro, inda ziterwa abangavu, ubuzima bw’umubyeyi n’umwana n’ibindi.
NISR yagaragaje ko igipimo cy’uburumbuke mu Banyarwanda kigeze ku bana 3,7 ku mugore umwe, kivuye kuri 4,1 mu 2020, bigaragaza ko umugore wo mu Rwanda abyara nibura abana 3,7 kugeza acuze.
Intara y’Iburasirazuba ni yo ifite ibipimo biri hejuru, aho umugore waho abarirwa nibura abana 4, Amajyepfo ni abana 3,9, Amajyaruguru ni 3,8, Iburengerazuba ni 3,4, mu gihe mu Mujyi wa Kigali ari 3,1.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko muri rusange imibare y’ubu bushakashastsi yerekana ko akazi kakozwe gatanga umusaruro, nubwo hakiri urugendo rure kandi rusaba kwihuta kurushaho.
Ati “Iki ni ikibazo kitari gishya, aya makuru aje ashimangira ibyo twari tuzi n’ubundi twari tumaze igihe duhangana na byo, yaba guverinoma mu nzego zitandukanye, yaba n’umuryango nyarwanda ndetse n’abafatanyabikorwa.”
“Biratwereka ko abana babyara batarageza igihe imibare ikiri hejuru ndetse habayeho no kwiyongera kuva kuri 6% kugeza kuri 8%, ni ikibazo kigaragara kandi tugomba guhangana na cyo.”
Yakomeje avuga ko mu ngamba ziriho hari n’amategeko yavuguruwe kandi ko zahujwe n’izisanzwejo bakaba bizeye ko zizatanga umusaruro ibi bibazo bikagabanyuka.
Ati “Harimo amategeko yavuguruwe, harimo kwegereza serivisi zifasha, ndetse no gukomeza kwigisha mu miryango yacu no mu mashuri kugira ngo abana be kuva mu mashuri kuko bagize ikibazo cyo gutwita bakiri bato.”
Abana bapfa batarageza imyaka itanu bagaragabanyutse bava kuri 45 mu bana 1000 byariho mu 2020, bagera kuri 36 mu bana 1000 mu 2025. Abana bapfa bavuka bavuye kuri 33 bagera kuri 27 mu bana 1000, naho abapfa bamaze amezi make bavutse bava kuri 19 mu 2020 bagera kuri 17 mu 2025.
Ababyeyi bapfa babyara na bo baragabanyutse bava kuri 203 mu babyeyi 100.000 mu 2020, bagera kuri 149 mu 2025.
Abana bahabwa inkingo zose z’ibanze bavuye kuri 96% bagera kuri 94%, aho mu mijyi biri kuri 93% mu gihe mu cyaro ari 95%. Ni mu gihe abahabwa inkingo zose nk’uko biteganwa n’inzego z’ubuzima mu Rwanda bari kuri 82%, aho mu mijyi ari 85% mu cyari bakaba 80%.
Ubu bushakashatsi bwa karindwi ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage (DHS 2025), bwagaragaje ko abangavu baterwa inda biyongereye bakagera kuri 8% bavuye kuri 5% mu 2020. Ubushakashatsi bwakorewe ku bangavu bari hagati y’imyaka 15 na 19, aho aba 19 babarwa ari ababyaye batarageza imyaka y’ubukure mu myaka itanu ishize.
Abangavu batewe inda batarakandagiye mu ishuri ni 21%, mu gihe abize amashuri abanza gusa ari 13%, abize ayisumbuye ni 4%.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, ubwo yari mu biganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, tariki 11 Gashyantare 2025, yavuze ko mu 2024 abangavu batewe inda bageze kuri 22,454.
