Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bihaye igihe cy’iminsi ine bagakura umurenge wabo ku mwanya wa nyuma ufite mu Ntara y’Amajyaruguru ku muhigo w’ubwizigame muri Ejo Heza.
Ibi babigarutseho mu Nteko Rusange y’Umuryango RPF Inkotanyi mu Murenge yareranye ku wa 14 Ukuboza 2025, ubwo bareberaga hamwe ibimaze kugerwaho mu mwaka umwe hashyirwa mu bikorwa ibikubiye muri Manifesto y’Umuryango RPF Inkotanyi 2024-2029.
Mubyo Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bishimira ko bagezeho mu gihe cy’umwaka umwe Manifesto 2024-2029 ishyirwa mu bikorwa, birimo ibikorwa remezo by’imihanda, amazi, amashanyarazi, amashuri, amavuriro n’ibindi.
Gusa hagaragajwe ko ubwitabire muri gahunda ya Ejo Heza bukiri hasi, ariko abanyamuryango bahereye bemeza ko bagiye gushyiramo imbaraga bakava ku mwanya wa nyuma bariho mu Ntara y’Amajyaruguru kuko bidakwiye umurenge wo mu mujyi.
Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi mu Murenge wa Cyuve Ntabwoba Gaëtan, yagize ati “Twicaye tureba muri buri nkingi icyakozwe yaba mu bukungu, umutekano ubutabera imibereho myiza y’abaturage.”
“Twarisuzumye dusanga muri gahunda ya Ejo Heza nka gahunda ya Leta, turi ku mwanya wa nyuma ku rwego rw’Intara, twihaye intego y’igihe gito cyane iminsi ine gusa tukaba tuvuye ku mwanya wa nyuma, kandi bizashoboka kuko abanyamuryango barabyumva igisigaye ni ukubiha umwanya.”
Yakomejeagira ati “Imbaraga zirahari ubwo tugiye kubakangurira kwiyandikisha kuko ni inyungu za buri munyarwanda wese, akwiye kumva ko agomba kwiteganyiriza, cyane abanyamuryango ba RPF Inkotanyi n’abanyarwanda muri rusange, duharanira iterambere rirambye.”
Bamwe mu banyamuryango ba RPF Inkotanyi nabo bavuga ko uyu ari umwanya mwiza wo kwikebuka bakareba impamvu gahunda ya Ejo Heza itubahirijwe uko bikwiye, bihereyeho bagakangurira n’abandi baturage kugana iyi gahunda ya Leta kuko ari inyungu ku masaziro yabo.
Igengabose Jeannette yagize ati “Nk’urubyiruko dufashe ingamba ko guhera uyu munsi kugeza ku wa Kane tuzaba twavuye ku mwanya wa nyuma, tugiye mu bukangurambaga budasanzwe bwo kwiyandikisha muri Hjo Heza duhereye kubyo twinjiza uko byaba bingana kose, kuko umunyamuryango nyawe ni udasigara inyuma muri gahunda za Leta zose tugomba kujyanamo.”
Mujawayezu Speciose nawe ati “Tugiye kwisuzuma duhereye mu muryango yacu turebe ese buri wese yatanze ubwizigame muri Ejo Heza? Turebe mu baturanyi bacu ko nabo bubahirije iyo gahunda, turabikora mu gihe gito twihaye nk’intore kandi birashoboka kuko mu Cyuve ni umurenge w’umujyi nta kibuze igisigaye ni ukubyumva kandi birashoboka.”
Intara y’Amajyaruguru igizwe n’Imiremge 89, Umurenge wa Cyuve akaba ariwo uri ku mwanya wa nyuma muri gahunda ya Ejo Heza, bakaba bihaye intego ko mu gihe cy’iminsi ine gusa bazaba bamaze kuva kuri uyu mwanya binyuze mu bukangurambaga budasanzwe buzakorwa n’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi.


