“Imfizi y’intamenya irigata ubugi bw’intorezo” Senateri Evode avuga ku bushotoranyi bwa Ndayishimiye ku Rwand
Senateri Uwizeyimana Evode aburiye Leta y’u Burundi iyobowe na Perezida Ndayishimiye Evariste ko ubushotoranyi ikomeje gukorera u Rwanda bumeze nk’imfizi iri kurigata ku bugi bw’intorezo, (Ishôoka), cyangwa imbeba iri gukorera pompage kuri rwagakoco.
Hashize iminsi mu magambo ya Evariste Ndayishimiye akunze kuvuga yibasira u Rwanda ndetse agarangaza yemye ko Ruramutse rubateye atamara amasaha abiri atarakemura ikibazo kuko ingabo ze zikomeye cyane ku buryo RDF itakandaho.
Izi ngabo z’u Burundi Perezida Ndayishimiye aba avuga, zimaze iminsi zitsindirwa muri DR Congo mu ntambara bagiyemo kunganira FARDC, Wazalendo na FDLR ibahuza na AFC/M23 kugeze ubwo babafatanye Intara za Kivu zombi bakabura n’aho kugaruza.
Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu ku wa 14 Ukuboza 2025, Senateri Uwizeyimana Evode yagaragaje ko Perezida Ndayishimiye Evariste w’u Burundi yigeze kuvuga ko u Rwanda ruteye icyo gihugu runyuze muri Uvira bitamutwara amasaha abiri yo gukemura icyo kibazo, ashimangira ko we abifata nko kwiganirira.
Ati “Yaravuze ngo u Rwanda ‘nirwashima’ gutera Bujumbura runyuze Uvira na we azanyura mu Kirundo kuko na ho hafi. Ndetse yavuze ko ari ikibazo yaba yakemuye mu gihe kitarenze amasaha abiri ariko njye ngira ngo kwari ukwiganirira.”
Yakomeje agira ati “Wari wabona imbeba ikora ‘pompage’ hejuru ya rwagakoco, wari wabibona? Nigeze no kubwira abantu uburyo wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe. Icyo ni Ikinyarwanda. Ikindi kiravuga ngo imfizi y’intamenya irigata ubugi bw’intorezo na cyo ni Ikinyarwanda. Ubwo ufite icyo agomba gukuramo yagitwaye.”
U Burundi bumaze iminsi bwohereza abasirikare benshi n’intwaro ziremereye hafi y’umupaka w’u Rwanda mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’ibihugu byombi.
Senateri Uwizeyimana yashimangiye ko kuba Ingabo z’u Burundi uyu munsi ziherutse gutsindirwa uruhenu mu Mujyi wa Uvira zikiyirukana, uyu mujyi ugasigara mu maboko ya AFC/M23 bigaragaza ko ibyo Perezida Ndayishimiye avuga aba yenyegeza intambara k’u Rwanda, kandi atayishoboye.
