Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano ,DASSO, rwungutse abakozi bashya 423 bazakorera mu turere 13, basabwa guharanira inyungu rusange no kwita ku kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo.

Aba barangije amasomo yabo bari bamazemo amezi atatu kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza 2025 mu muhango wabereye mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Mu barangije aya masomo, barimo abagore 125 n’abagabo 298 baturutse mu Turere twa Bugesera, Gakenke, Gatsibo, Gicumbi, Kamonyi, Kayonza,Muhanga, Musanze, Ngoma, Nyamagabe, Nyagatare, Rulindo na Huye.
Bamwe mu basoje aya masomo, bemeza ko yabafashije kugira ubumenyi buzabafasha guha abaturage serivisi nziza kandi ko bazafatanya n’izindi nzego n’abaturage mu gucunga umutekano.
Bizimana Jean Claude, yagize ati “Tugiye gufatanya n’abandi mu guharanira ko umuturage abona serivisi nziza, turifuza ko abaturage bagubwa neza kandi bakanabona serivisi nziza badukeneyeho.”
Bamporineza Mediatrice we yagize ati “Dukurikije amasomo twahawe, tugiye kubegera dufatanye mu gucunga umutekano kandi twiteguye gufatanya n’izindi nzego z’umutekano.”
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, yavuze ko aba ba DASSO bashya mu gihe cy’ibyumweru 12 bari bamaze bize amasomo abaha ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire iboneye izabafasha mu kuzuza neza inshingano zabo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yashimiye ubuyobozi bw’Ishuri rya Polisi rya Gishari umurimo mwiza bakoze wo guhugura aba DASSO bashya ndetse ashimira n’izindi nzego bafatanyije, asaba a agiye mu mirimo kunoza serivisi batanga.
Yagize ati “Muzirikane ko mu gucunga umutekano harimo ibintu byinshi, ntabwo umutekano ari umuntu warwanye n’undi agakomereka gusa. Mujye mureba umutekano mu buryo bwagutse harimo ibishobora byose kubangamira imibereho myiza y’abaturage nk’ubuzererezi bw’abana bagasubizwa mu mashuri.”
“Kurwanya imitangire mibi ya serivisi,, kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo murwanya ubujura. Ikindi ni ukugenzura ko isuku yimakazwa hose yaba ku mubiri, aho abantu batuye, mu masoko, mu biro, amashuri amavuriro, ahafatirwa amafunguro.”
Yabibukije kandi no “gukumira ubucuruzi bw’akajagari, kurinda ko ibikorwaremezo byangizwa no kubimenyesha vuba inzego zibishinzwe igihe byangiritse kuko bifite ingaruka ku mutekano w’abaturage.”
Ba DASSO bashya kandi bahawe amasomo ajyanye n’indangagaciro, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, gukoresha imbunda, ubutabazi bw’ibanze, inyigisho z’ibanze ku kubungabunga ahakorewe icyaha, kurwanya ibiza, gutanga serivisi nziza n’andi menshi.
