Amakuru Umutekano

Ngoma: Abantu bataramenyekana biraye mu nka z’abaturage barazitema

Abantu bataramenyekana biraye mu nka z’abaturage bo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Kazo mu Kagali ka Umukamba mu Mudugudu w’Umukamba batemagura inka z’abaturage barazikomeretsa bikomeye.

Ibi byamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025, ko hari abaturage batatu batemewe inka, aho inka zagiye zitemwa mu mugongo, amazuru ndetse hari n’iyakuwemo amaso.

IGIHE dukesha iyi nkuru, cyanditse ko uwa mbere yasanze inka ye bayitemaguye mu mugongo, undi asanga bayitemye mu mugongo n’amazuru yayo naho uwa gatatu yasanze bayinogoyemo amaso.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yabwiye iki kinyamakuru ko bibabaje kuba hakiri abantu bagitekereza gukora ubugome nk’ubwo ku matungo, agaragaza ko batangiye iperereza kugira ngo ababigizemo uruhare bafatwe kandi babihanirwe.

Ati “Icya mbere ni ugukora iperereza kugira ngo habe hamenyekana abakoze buriya bugizi bwa nabi, icya kabiri ni ukubwira abaturage ko bakwiriye kwirinda iriya mico kuko ni imico mibi cyane, ni ubugome gukomeretsa amatungo.”

Yakomeje agira ati “Ni n’icyaha gihanwa n’amategeko, turabasaba babane neza n’uwaba afite ikibazo cyatuma atumvikana na mugenzi we yegere inzego z’ubuyobozi kugira ngo tubafashe gukemura ibibazo byaba amakimbirane n’ibindi.’’

Ubuyobozi buvuga ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano batangiye gushakisha abakekwaho iki cyaha, bukizeza abaturage ko ababikoze bazabihanirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *