Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yasabye urubyiruko rwitabiriye Itorero ry’Intore z’Urungano kuba Bandebereho mu guharanira kuba icyitegererezo mu Muryango Nyarwanda n’ahandi hose bazajya.
Izi Ntore z’Urungano, ni urubyiruko rugize icyiciro cya karindwi cy’Itorero ry’Urungano, cyatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ukuboza 2025 mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera.
Ni urubyiruko rw’Abanyarwanda rugizwe n’abasore n’inkumi 300 baturutse hirya no hino mu gihugu no mu mahanga bagiye gutozwa igihe cy’iminsi umunani bahabwa ibiganiro birimo kwigishwa amateka y’u Rwanda, indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda n’ibindi.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yababwiye ko bazahungukira byinshi bizabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi yaba mu mashuri no mu mirimo, kubera ko abantu babeshwaho n’umuco.
Yabasabye kandi kuba ba Bandebereho bagaharanira kuba icyitegererezo aho bazaba bari hose no guhamya ibyo biboneye mu Rwanda, birinda abashobora kubashuka bakagoreka amateka y’Igihugu.
Yagize ati “Ndabasaba gukurikira ibiganiro mugiye guhabwa muri iri torero, mukabaza ibibazo bituma musobanukirwa, ku buryo muzava hano mufite intego yo kuba “Bandebereho”, mu guharanira kuba icyitegererezo mu muryango nyarwanda n’ahandi hose muzaba muri.”
“Icyo tubasaba ni ukugenda bakaba abahamya b’uko basanze u Rwanda rumeze, amahoro bahabonye, umutekano, uburumbuke bahabonye n’iterambere. Ikindi ni ugukomeza kuba urumuri, icyerekezo mu masomo biga no mu mirimo bakora, kugira ngo bashakire n’u Rwanda inshuti, kandi ubwo bufatanye bukomeze buturange, burange n’urubyiruko, bazubake u Rwanda rukomeye, nabo ubwabo biyubake.”
Abagize iri torero bahamya badashidikanya ko nta kabuza ko bazungukiramo byinshi kandi by’ingenzi, bizatuma barushaho kumenya u Rwanda no guharanira iterambere yarwo.
Itorero ryavanyweho n’abakoloni mu mwaka wa 1924 risimbuzwa amashuri, ariko mu bumenyi yatanze yirengagije umuco nyarwanda, indangagaciro na kirazira zawo aba imwe mu miyoboro yimakaje amacakubiri yagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Intego y’iri torero ni ugutanga urubuga ku rubyiruko kugira ngo baganire banasobanukirwe amateka y’Igihugu, hagamije komorana ibikomere by’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, bagasobanukirwa icyerekezo cy’Igihugu no gufatira hamwe ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bashyira imbere ubumwe mu rugendo rwo kubaka u Rwanda.
